Kamonyi: Urubyiruko rurashinja ababyeyi kutaganirizwa kubirebana na Jenoside yakorewe abatutsi
Ku munsi wa kabiri w’ibiganiro mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko rwashinje ababyeyi n’abarurera ko bataruganiriza kubirebana na Jenoside.
Kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 9 Mata 2016, mubiganiro byabereye mu kigo cy’amashuri cya ISETAR mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi bigahuza imidugudu ibiri uwa Rugazi na Rubumba, benshi murubyiruko bagaragaje ko babangamiwe n’uko ababyeyi babo, ababarera batabaganiriza kubirebana na Jenoside.
Ikiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka, kibanze ku insanganyamatsiko yo kwibuka kunshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi aho igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Urubyiruko ruhamya ko ukuri ku mateka y’igihigu cyabo, cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi usanga bamwe mubabyeyi bayaceceka na bamwe bagerageje kuganiriza abana ugasanga hari bimwe babakinze cyangwa se ntibababwize ukuri.
Gerald Mbonimpa, umwe murubyiruko witabiriye ibiganiro, yasabye cyane ababyeyi kuganiriza abana, urubyiruko kubirebana n’amateka y’igihugu ariko kandi bakirinda kuyagoreka, yasabye kandi kwamagana ibiganiro bibi bisenya bibera iyo mumbere, ku ishyiga n’ahandi.
Gerald, yasabye ndetse yibutsa urubyiruko ko rutagomba kwemera ibibi ko byinjira muri rwo, ko ahubwo bagomba gushungura ibyo bahabwa bityo bagafatanya kubaka igihugu.
Yagize ati:”Ejo nitwe tuzaba dusobanura amateka y’igihugu cyacu, mbasabe rero, twumve ibyo tubwirwa, tumenye amateka y’igihugu cyacu dusobanukirwe, twiheshe agaciro turi abanyarwanda kuko amateka y’igihugu cyacu ni ayacu ntaho twayahungira tuyarimo”.
Aimable Udahemuka, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yemera ko kubigaragara urubyiruko rukiri hasi mu myumvire ndetse bikaba bikenewe ko bafashwa mu kwigishwa no kumenya amateka nyayo igihugu cyanyuzemo.
Udahemuka agira ati:” nk’ubuyobozi bw’akarere kuko aribwo duhagarariye, tuzakomeza gufatanya mu bukangurambaga, dufatanya na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside( CNLG) dukomeze kwigisha urubyiruko dufite imfashanyigisho nyinshi”.
Udahemuka akomeza avuga ko, hari uburyo n’inzira nyinshi zitandukanye mu kwegera no kwigisha urubyiruko byaba mu biganiro bitandukanye babategurira, byaba se mu kubahuriza muri za Clubs cg amahuriro atandukanye bashobora guhurizamo ibitekerezo no kuganiriramo.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, avuga kandi ko mu rwego rwo guhangana n’abagifite muribo ingengabitekerezo ya Jenoside, ibiganiro bikwiye gukomeza kwigishwa atari gusa mubihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Udahemuka agira ati:” Ntabwo kwibuka Jenoside biba icyumweru kimwe gusa, ahubwo birakomeza no mu minsi ijana, ariko turateganya ko twazaganira n’inzego kuburyo ibi biganiro byazajya byigishwa, hari gahunda za Leta zitandukanye, hari gahunda y’itorero, byose twazaganira n’inzego zitandukanye, harimo itorero ry’igihugu, harimo Minisiteri y’umuco na Siporo kuburyo ibi biganiro byakomeza kwigishwa bikanyuzwa mu mashuri ndetse no mubindi bigo bihuriramo abantu benshi”.
Guhera Taliki ya 7 Mata icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi gitangiye, mu karere ka Kamonyi mu minsi ibiri ishize ngo umuntu umwe niwe umaze kugaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho bivugwa ko yabwiye uwacitse ku icumu ko ibihe byabo byageze n’andi magambo ashingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, uyu yarafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.
Munyaneza Theogene / intyoza.com