Kamonyi: Abagera kuri 4 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside
Nyuma y’iminsi ine hatangiye icyumweru cy’icyunamo, mu karere ka Kamonyi, mu mirenge itandukanye bane bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Mata 2016, ubwo intyoza.com yaganiraga n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, yatangaje ko k’umunsi wa Kane w’icyunamo, bane bari mu mirenge itandukanye bakurikiranyweho kugira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’akarere, Udahemuka agira ati:” Hamaze kuboneka abantu bane kubera ko hari amagambo yabagaragayeho agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa gusesereza cyangwa gupfobya ariko inzego z’ubugenzacyaha ziracyabakurikirana”.
Udahemuka, akomeza avuga ko icyaha kitarabahama, ngo amagambo yavuzwe niyo agikorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane koko niba ari abanyacyaha, ngo nubwo muribo bivugwa ko hari ababyemera, kwitwa abanyabyaha ngo ni inzego z’ubutabera zizabibahamya.
Imirenge ivugwa ko yamaze kugaragarwamo n’aba bakurikiranyweho kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ni umurenge wa Nyarubaka, Umurenge wa Runda, Umurenge wa Ngamba hamwe n’umurenge wa Rukoma.
Ibi Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka, yabitangarije intyoza.com nyuma y’ikiganiro yari amaze guha abaturage hamwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zikorera mu karere.
Udahemuka Aimable, yatanze ikiganiro cyavugaga ku :” Ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka”.
Twibutse ko icyumweru cy’icyunamo cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi cyatangiye Taliki ya 7 kikazageza kuya 13 Mata 2016. Insanganyamatsiko ikaba igira iti:” Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com