Ngororero: Abatuye Umurenge wa Ngororero basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Abatuye umurenge wa ngororero n’abaturutse hirya no hino mu gihugu, babwiwe na polisi y’urwanda kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, yasabye abatuye muri aka karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.
Yabasabye kandi kugira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru y’abayifite ku gihe, kimwe n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bifitanye isano nayo.
Ubu butumwa yabutangiye mu kagari ka Rususa tariki 10 Mata, aha hakaba hari hateraniye abantu bagera ku 6000 barimo abaturutse mu murenge wa Ngororero no mu bindi bice by’Igihugu baje kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’uyu murenge harimo n’abiciwe ahari ibiro by’icyari Su-Perefegitura ya Ngororero.
Mu gihe yasobanuriraga imbaga yari aho uburyo bwo kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, SSP Gasangwa yasabye abatuye muri aka karere kwirinda amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amagambo ayipfobya, hamwe n’ amagambo asesereza ndetse ashobora guhungabanya cyangwa gukomeretsa abayirokotse mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yagize ati:”Uretse Abatutsi bayiciwemo, Jenoside yabakorewe yanatumye igihugu gisenyuka. Ubuyobozi bwariho mbere yayo ndetse no mu gihe yakorwaga ni bwo bwayiteguye kandi bushishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa ndetse butoza bamwe muri bo uko babikora”.
SSP Gasangwa, yakomeje ababwira ati:”Mu gihe twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, reka twigire kuri ayo mateka mabi yaturanze; maze twese tuvuge tuti “Nti bikabe ukundi”.
Yabasabye gukomeza kwitabira ibiganiro biteganyijwe gutangwa mu bice bitandukanye by’aka karere, gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, no gutanga amakuru y’ahantu hakiri imibiri y’abayizize itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo bikorwe.
Ku itariki ya 7 Mata buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe bakibuka kandi bakunamira miriyoni irenga y’Abatutsi bishwe mu 1994.
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igira iti:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Ingingo ya 3 y’Umutwe wa II w’Itegeko No 84/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya Jenoside no gushyigikira Jenoside.
SSP Gasangwa, yabwiye abari muri ibyo biganiro ko mu byaha bifitanye isano na Jenoside harimo gushishikariza undi kuyikora , kuyihakana, kuyipfobya hagamijwe kugabanya uburemere cyangwa ingaruka yayo, kuyiha ishingiro, no guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso byayo cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugezakuri miliyoni imwe umuntu wahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.
Intyoza.com