Kamonyi: Umusekirite warindaga Sitasiyo ya Esanse ku Ruyenzi yishwe
Karangwa Janvier, umusekirite wa kampanyi ya RGL Security, yishwe atewe icyuma aho yakoreraga kuri Sitasiyo ya Esanse yitwa Black Star iri ku Ruyenzi.
Kuri uyu wa 14 Mata 2016, mu murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, kuri Sitasiyo ya Esanse yitwa Black Star iri muri Santere y’ubucuruzi ya Ruyenzi hiciwe umusekirite wayirindaga yicishijwe icyuma.
Manishimwe Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko, ukurikiranyweho ko ariwe wishe uyu musekirite, aganira n’intyoza.com, yemera ko yamwishe ariko ko nawe byamutunguye ko ndetse yitabaraga.
Manishimwe, asanzwe ari umucuruzi w’amagi n’ubunyobwa ( aba bagenda bacuruza amagi ahiye) yigaga mu mwaka wa Kane mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi, avuga ko yamwishyuzaga amafaranga y’ibyo yari amaze kurya n’ideni yari asanzwe amufitiye.
Manishimwe, avuga ko byabaye nka saa cyenda z’igitondo ubwo yari anyuze aho uyu musekirite akorera kuri sitasiyo ataha akamuhamagara ngo aze amugurire.
Manishimwe, avuga ko kandi uyu nyakwigendera yari asanzwe amurimo amafaranga magana atanu, amaze ku mwemerera ko ayamwishyura ngo yamuhaye amagi atatu n’ubunyobwa bw’ijana bubiri byose bingana n’amafaranga magana atanu asanga ayambere akaba yose hamwe amafaranga1000.
Uyu musekirite amaze kurya ngo yabwiye ucuruza amagi n’ubunyobwa ( Manishimwe) kumuvira aho ndetse abyanze atangira ngo kumukubita ndembo yari afite.
Manishimwe agira ati:” ubwo namwishyuzaga nanze kugenda, yahagurutse n’umujinya, aribwo yakuragamo indembo ankubitagura mu mutwe no mu matama, hahise hazamuka mo icyuma ku mukandara aho yari acyambaye kigwa hasi mba nakibonye, noneho akomeza kunkubita ndembo zo mu mutwe ndunama, ankubita izo mu mugongo, ndanataka ndavuga nti ese uranziza ayanjye koko, abandi bari biryamiye, ndangije ikintu cyabayeho yakomeje kunkubita muhunga, uko muhunze akomeza kunkubita ngira umujinya mpita mfata cya cyuma ndakimutera mpita niruka”.
Uyu Manishimwe akomeza avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya ko atari abigambiriye, ngo nubwo kabitera ari ideni ariko ngo kumukubita niho byaturutse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Andre Hakizimana, aganira n’intyoza.com, yemeza amakuru y’urupfu rw’uyu musekirite Karangwa Janvier, avuga ko umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Polisi ku kacyiru ndetse ko uwamwishe afitwe na polisi hakaba hagikorwa iperereza ryo kumenya neza iby’urupfu rwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com