Imitungo ya Dusabimana Claudine iri mu igaruzwa
Polisi y’u Rwanda yafashije mu igaruzwa ry’imitungo ya Dusabimana.
Nyuma y’ikirego Dusabimana Claudine wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu karere ka Rutsiro, ubuyobozi bwa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba bwamufashije gusubirana’ imitungo ye irimo n’amafaranga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko Dusabimana yagejeje ikirego cye kuri Polisi asaba gufashwa hagaruzwa imitungo ye yigabijwe n’abandi bantu, barimo n’umupolisi witwa Inspector of Police(IP) Alex Bwanashyamba, ari nawe wamureraga.
ACP Twahirwa agira ati:” Yareze ko uyu mupolisi yamwambuye amafaranga 350,000 akaba yari yarayakiriye mu izina rye, yishyuwe nk’indishyi zishingiye ku cyemezo cy’urukiko Gacaca.”
Yakomeje agira ati:”Polisi y’u Rwanda yashubije Dusabimana amafaranga ye kandi ihana uyu mupolisi ku myitwarire yagize muri iki kibazo nubu aracyakurikiranwa.”
Hagati aho, Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Rubavu ari nako atuyemo, bafatiye hamwe icyemezo cyo kuba ashakiwe aho icumbi:” Kuri ubu, azakodesherezwa inzu we n’abana be babiri kugeza igihe bazubakirwa inzu ngo ikibazo cy’icumbi rye gikemuke burundu.”
Polisi ikaba irimo gukorana n’akarere ka Rutsiro akomokamo, Ibuka n’izindi nzego bireba ngo hagaruzwe indi mitungo avugako, irimo n’ubutaka .
intyoza.com