Kamonyi: Yaragije inka ya “Gira inka” none byamuviriyemo kuyinyagwa
Umubyeyi Uwanyirigira Agnes, arasaba kurenganurwa agasubizwa inka ye yari yagabiwe muri gahunda ya Gira Inka, nyuma y’uko ubuyobozi buyimunyaze bumushinja kuyiragiza no kuyigurisha.
Umubyeyi Uwanyirigira Agnes wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, atuye mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Kigembe mu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko inka yayihawe na Koperative y’abatwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, KODACE muri Mata 2015 mu rwego rwo kumufata mu mugongo nk’umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi utishoboye.
Uyu mubyeyi avuga ko agihabwa inka yahise ayiragiza kuko we ubwe ntaho yari afite ayishyira, avuga ko yahisemo kujyana inka ye ku muturanyi utuye ahari isambu ye mu mudugudu wa Migina, muri Kigembe.
Akijyana inka ye ku isambu akayiragiza umuturanyi, bamwe mu baturage ngo batangiye gukwiza amakuru y’ibihuha ngo ko iyo nka yayigurishije, nyuma y’ukwezi kumwe inka iri imigina, ngo yahisemo kuyigarura Aho yayiragije Nyirasenge ngo kuko we ubwe yari anarwaye arembye kandi adashoboye.
Uyu Nyirasenge witwa Bazubagira Therese waragijwe inka dore ko ari nawe wagiye kuyikura imigina anatanze amafaranga ibihumbi bitanu y’uwari uyiragiye, atuye mu mudugudu wa Rugarama uhana imbibi n’uwa Buhoro Agnes nyir’inka atuyemo.
Yaba uwanyirigira, yaba Bazubagira, bose bahamya ko batunguwe cyane no kumva abayobozi bavuga ko inka yagurishijwe ndetse ngo ko batari bazi ko yaragijwe kandi kuva Uwanyirigira Agnes yayihabwa itarigeze itaha iwe ndetse ko no mugihe abayobozi bajyaga baza kubarura inka za gira inka uyiragijwe yazaga kuyibaruriza mu mudugudu w’uwayimuragije.
Bimwe mubyo umubyeyi Uwanyirigira avuga ko byabatunguye ni ukubona ubuyobozi bubaka inka bubashinja kuyigura hagati yabo kandi ubuyobozi ubwabwo ari bwo bwemereye Agnes kuyiragiza kuko bwari buzi ko ntaho afite ho kuyishyira yemwe ko nta n’imbaraga yari afite ayihabwa cyane ko no kuyimuha atabashije kugera aho zatangirwaga.
Hagati y’aba babyeyi bombi b’abacikacumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, banafitanye amasano ya bugufi, bagiranye amasezerano yanditse ashigiye ku kuragizwa inka intyoza.com ifitiye kopi.
Intyoza.com, iganira nabo bombi, Bazubagira waragijwe akaba anafite imwe mu mirimo ashinzwe nko kuba umujyanama w’ubuzima n’indi, avuga ko atakora ikosa mu buzima ryo kugura inka yatanzwe muri gahunda ya gira inka kuko azi neza ko ntawe byagwa neza yaba uyiguze cyangwa ugigurishije.
Bazubagira agira ati:” nkimara gukura inka aho yari yayiragije ku muturanyiwe ahari isambu, maze kuyigeza murugo naramubwiye ngo tugomba kugirana amasezerano, kugira ngo hato ejo abana banjye batabona hano hari inka bakagira ngo ni iyabo cyangwa se abe bakibaza ibya mama wabo iyo biri. Naramubwiye nti ntawamenya Nshobora gupfa, umwana akavuga ko nta nka wazanye aha cyangwa se nawe ugapfa. Ibi kandi nari nabibwiye umuyobozi w’umudugudu ko inka noroye atari iyanjye ahubwo ari iya Agnes”.
Abaturanyi ubwabo nibo batanze amakuru y’uko ngo inka yagurishijwe
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigembe Agnes Nirere, aba babyeyi batuyemo, yabwiye intyoza.com ko nubwo nta masezerano y’ubugure agaragara, ngo taliki 9 Mata 2016, Komite ya Gira inka mu mudugudu iherekejwe na DASSO yaje gutwara iyo nka mu rugo rwa Bazubagira hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage ko ngo inka yagurishijwe.
Agnes Nirere, yagize, ati “ twe twumvise amakuru tuyahawe n’umwe mubaturanyi ko iyo nka yaba yaragurishijwe cyangwa iteganywa kugurishwa, duhitamo kuba tuyihakuye kugirango nyuma y’icyunamo tuzakemure icyo kibazo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari nubwo avuga ko kwambura iyi nka byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage ko yaba yaragurishijwe, iyi nka bayihaye kandi undi muturage nawe abandi bavuga ko yaba nawe yariyibishije inka ya gira inka nubwo ubuyobozi bwo aya makuru butayemera.
Rwirima Niyigena Sabin, ushinzwe ubworozi mu murenge wa Gacurabwenge, kuri we avuga ko yizera cyane amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko inka yagurishijwe gusa na none ntiyizera avugwa ko uwahawe iyi nawe yaba yariyibishije iyo yari yarahawe ngo ibyo byo ntabyo azi.
Sabin avuga ati “ batubwiye ko inka yayigurishije ndetse banatubwira amafaranga yatanzwe angana n’ibihumbi 60 y’u rwanda, bavugana ngo ko abyita ko ayimuragije, yazabyara akitura, ubundi nyuma inka akayigira iye, Twamaze kubimenya komite ya Gira inka ijya kuyikurayo kuko hari amakuru avuga ko bashakaga kongera kuyigurisha”.
Rwirima Sabin,avuga kandi ko kuba barambuye iyi nka, ngo bagendeye ku mabwiriza mashya ya Gira inka, aya mabwiriza ngo akaba atemerera uwahawe inka ya Gira inka kuyiragiza kabone naho amabwiriza yaba yarashyizweho nyuma abantu barahawe inka.
Sabin avuga Ati “ nyuma yo guhugura komite zose za gira inka mu tugari hamwe no mu midugudu, twasabye abahuguwe bose muri iyi gahunda guhita bagenda bagakosora amakosa yose yakozwe tugendeye ku mabwiriza mashya dufite arebana na gahunda ya gira inka”.
Ku ruhande rw’aba babyeyi bambuwe inka nubwo ubuyobozi bwo buvuga ko butayibambuye ko ahubwo bwabigiriye kuyirinda kugurishwa ko ngo ikibazo buzakijya mu mizi nyuma, aba babyeyi babona ibyo bakorewe byarabakomerekeje cyane ndetse bikabahungabanya.
Aba babyeyi bavuga ko kuba inka yaragabiwe Agnes mu gihe cy’icyunamo mu rwego rwo ku mufata mu mugongo nk’uwacitse ku icumu utishoboye, ubu kandi inka bakaza kuyimwambura mu gihe neza cy’icyunamo, ngo ni nko kumujomba ibikwasi, akongera ho ko nyine ntawe yaburana nawe cyane ko ngo nta mbaraga afite.
Ku bwa Bazubagira, agaya cyane ubuyobozi ngo kuko abona butarakoranye ubushishozi, yemwe ngo no mubibazo bisanzwe abona bamwe mu bayobozi batita ku nyungu z’umuturage ahubwo ngo birebera aho barira, bakura ifaranga bityo bakita kubivugwa kenshi biba bishingiye ku nzangano cyangwa utundi tubazo tw’amatiku tutabura mubaturage aho kwita ku kwinjira mu kibazo ngo bareke amarangamutima, indonke, ibimenyane n’ibindi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com