Kamonyi: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barasaba urwibutso kuri Nyabarongo
Nyuma y’urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, abarokotse mu murenge wa runda basabye urwibutso rw’ababo bajugunywe muri uyu mugezi.
Taliki ya 15 Mata 2016, ubwo mu murenge wa Runda bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hasabwe ko ku mugezi wa nyabarongo hakubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu biganiro byabaye nyuma y’urugendo rwagarukiye ku mugezi wa Nyabarongo ahashyizwe indabo muri uyu mugezi hibukwa abatutsi bajugunywemo, abarokotse Jenoside basabye ko kuri uyu mugezi hakubakwa urwibutso rw’abazize Jenoside.
Iki cyifuzo ntabwo gifitwe gusa n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Runda, ni icyifuzo gisangiwe n’imirenge yose ikora kuri uru ruzi ariyo umurenge wa Kayenzi, Ngamba, Runda hamwe n’umurenge wa Rugarika.
Ibi byo gusaba kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu mugezi, byanagarutsweho n’uhagarariye umuryango ibuka mu karere ka Kamonyi, aho yavuze ko byaba byiza habaye urwibutso ababuze ababo bajugunywe muri uru ruzi nabo bakajya nibura babona icyo kimenyetso kibibutsa ababo bishwe bakajugunywa muri uru ruzi.
Murenzi Pacifique, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, avuga ko mu gihe haba habashije kubakwa urwibutso rw’abazize jenoside kuri uru ruzi rwa nyabarongo, ngo byaruhura benshi mu babuze ababo bajugunywe muri uru ruzi cyane ko badashobora kubona ababo ngo banabashyingure mu cyubabahiro.
Umuyobozi w’akarere ka kamonyi Aimable Udahemuka, aganira n’intyoza.com, avuga ko bikwiye ko urwo rwibutso ruhubakwa cyane ko ngo imirenge myinshi mu karere ka Kamonyi ikora kuri uru ruzi kandi uru ruzi rukaba rwarajugunywemo benshi mubatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Umuyobozi w’akarere Aimable agira ati:” inzibutso nk’izo hari ahantu tugiye tuzizi nkaho akarere ka Muhanga kagabanira na Ngororero, hari urwibutso abantu baragenda bakanahifotoreza bakibuka amateka y’ibyabaye, natwe rero ntabwo twasigara inyuma mubyo bifuje hari inzego zibireba, inzego za Leta, hari komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mubyo tuganira iki nacyo tuzakiganiraho kugira ngo hano kuri nyabarongo tujye tuzirikana abantu bajugunywe muri uru ruzi hari n’ikimenyetso kibigaragaza”.
Pacifique, umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA, avuga ko bikozwe uru rwibutso rukubakwa ngo bwaba ari na bumwe mu buryo bwo gusigasira amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Pacifique, avuga kandi ko mugihe uru rwibutso rwaba rwubatswe byaba ari n’uburyo bwiza bwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko itabayeho, kuri we asanga rwubatswe rwashyirwa ku muhanda nyabagendwa nko kukiraro cya Nyabarongo aho abantu bahita bakanasoma ubutumwa bwaba bwanditseho.
Munyaneza Theogene / intyoza.com