Kirehe: Umugabo arafunze azira gufatanwa imiti acuruza magendu
Mu kagari ka Rugarama, umurene wa Kigina, umugabo akurikiranyweho gucuruza imiti kuburyo bwa magendu.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, yafatanye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko imiti y’ubwoko butandukanye ya magendu irimo Coartem, Amoxicyline, Paracetamol, na Erithmentic.
Iyi miti yafatiwe mu nzu ya Muhoza Danny ku wa 17 Mata, hakaba ari mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Gucuruza imiti bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe. Imiti nk’iyi igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu wayinyoye kubera ko iba itujuje ubuziranenge”.
Yakomeje agira ati:”Kugurisha imiti mu buryo nk’ubu bigira ingaruka mbi ku bukungu kubera ko ukora ubwo bucuruzi aba adasora kandi hari abayicuruza mu buryo bwubahirije amategeko”.
IP Kayigi, yavuze ko Muhoza afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kirehe ndetse n’iyo miti akaba ari ho iri mu gihe iperereza rikomeje.
IP Kayigi, yagiriye abantu inama yo kwivuza no kugura imiti ahantu hemewe aho kugura iya magendu ishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi abasaba guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abayicuruza mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ingingo ya 12 y’Itegeko N° 12/99 rvo ku wa 02/07/1999 ryerekeye ubuhanga mu by’imiti ivuga ko gushinga ikigo gikorerwamo ibya farumasi no kugikoreramo mu gihugu bigomba kubanza kubonerwa uruhushya rwa Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.
Ingingo ya 91 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ukora imirimo ihariwe abafarumasiye atujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko azahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ingingo ya 95 yaryo ivuga ko gucururiza mu ngo ibintu ngombabuhanga mu bya farumasi, kubibunza cyangwa kubidandaza mu masoko ku karubanda cyangwa ahandi hantu hose hatemewe, bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’umwaka n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana n’ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
aba biyita abavuzi kandi ar imagendo bakurikiranwe kuko usanga bangiza ubuzima bwabaturage