Itangazo: Impinduka kuri Serivisi z’impushya zo gutwara ibinyabiziga
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ko, serivisi zo gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga zirimo kongererwa ubushobozi (upgrading) mu rwego rwo kunoza imitangire y’izo serivisi.
Icyo gikorwa cyo kongera ubushobozi giteganyijwe kurangira mu cyumweru gitaha, aho izo serivisi zizongera gutangwa neza zose.
Polisi y’u Rwanda ikaba iboneyeho kwisegura ku waba yahuye n’imbogamiziziturutse kuri izo mpinduka.
Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri izi nimero : 0788311553 cyangwa 0788311502
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda