Kamonyi: Banki ya Kigali (BK) yagabiye inka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi
Igikorwa cyo kugabira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye inka, BK yagifatanyije na Sosiyeti ya Kobil.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Mata 2016, imiryango 21 yo mu mirenge ibiri y’akarere ka kamonyi ariyo Gacurabwenge na Rugarika, yagabiwe inka 21 na Banki ya Kigali (BK) ifatanyije na Sosiyeti ya Kobil.
Mbere y’uko buri wese ahabwa inka yagabiwe, habanje igikorwa cyo gutombora kugira ngo hatagira uvuga ngo kanaka yahawe inka iyi n’iyi cyangwa ngo hakoreshejwe amarangamutima.
Mukantabana Chantal, umwe mubagabiwe inka, agira ati:” ntabwo njyewe nshobora ku kubwira ukuntu mbyakiriye, reba imyaka ishize nta Nka ngira, ntahinga ngo mbone ifumbire, none nkaba ngiye kubona ifumbire, Imana yabazanye igatuma mudutekerezaho rwose icyubahiro ni icyayo”.
Akomeza agira ati:” iyi nka izankemurira ibibazo byinshi, njyewe nkunda kunywa amata, wenda n’imibereho mibi nari mfite igiye gushira, iyi Nka ninyifata neza ikabyara nzanywa amata, hahandi nahingaga nkihinga ngiye kubona ifumbire nyihashyire, ari ukurya neza ari ukunywa amata byose, niramuka imbereye inka nkanitura mbese sinzi umuntu yavuga byinshi”.
Verediyana Nyiranjangwe utuye mu murenge wa Rugarika wagabiwe inka, avuga ko iyi nka imuteye ishema, ashimira Imana avuga ko yabagaho wenyine atagira epfo na ruguru ariko ngo yizera ko iyi nka igiye kumuzamurira imibereho akiteza imbere nk’abandi.
Dr Diane Karusisi, umuyobozi mukuru wa BK, yabwiye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ko baje kubafata mu mugongo, ko BK yose yaje ibazaniye urukundo rwinshi rwo kubakomeza.
Diane, yagarutse ku insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, yihanganisha kandi akomeza abarokotse Jenoside, asaba buri wese guharanira kubaka amahoro n’ubumwe hagamijwe kubaka iterambere rifite imibereho myiza.
Mu ijambo rye, Kalisa Jolly, umuyobozi uhagarariye Sosiyeti ya Kobil mu Rwanda, yagarutse ku insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi igira iti:”Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Kalisa Jolly, yavuze ko nka Kobil banejejwe no kugira uruhare mu gutera inkunga bafasha ndetse banahumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, yijeje ubufatanye mu gukomeza gushyigikira gahunda y’iterambere rirambye ku banyarwanda.
Udahemuka Aimable umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, mu ijambo rye yashimiye BK na Kobil ku bufatanyabikorwa bwiza bagaragarije akarere mugufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bakora igikorwa cyo kubagabira Inka.
Mayor Aimable yagize ati:”Turabashimira ku mutima mwiza mweretse abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muza kuboroza, muzirikana ko nabo bari batunze inka zabo zikaza kujyana na banyirazo, abarokotse rero mukaba mwazirikanye ko bagomba gukomeza kubaho nyuma y’amateka yababayeho mukabereka ko ubuzima bukomeza bakabaho kandi ko bagomba kubaho neza”.
Inka zose uko ari 21 zagabiwe iyi miryango 21 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, bazigabiwe na BK yatanze inka 11 na Kobil yatanze inka 10, buri Nka kandi yubakiwe ikiraro kuwayihawe ndetse ahabwa n’imiti y’Inka yibanze izamara amezi 6.
Munyaneza Theogene / intyoza.com