Kamonyi: Ikamyo yaguye mu muhanda irawufunga
Ikamyo yo mubwoko bwa Benz ifite Pulaki RAB 796F yavaga nyanza ijya Kigali yaguye mu muhanda irawufunga wose.
Kuri uyu wa kane Taliki ya 26 Gicurasi 2016, ku isaha ya saa moya n’igice, ikamyo yikoreye ibiti by’amapoto bimanikwaho insinga z’amashanyarazi yaguye mu muhanda rwagati mu gice cyo hagati y’akarere ka Kamonyi n’isantere y’ubucuruzi ya Kamonyi.
Iyi kamyo, kugwa mu muhanda kwayo ngo kwatewe no kubura refi, umushoferi ngo yayiparitse ajya gukora ku mipira y’imyuka igenda ubwo, ku bw’amahirwe boyishoferi wari wayisigayemo arwana nayo ayigusha mu muhanda nawe Imana imukingira ukuboko ntiyagira icyo aba.
Iyi Kamyo yavaga inyanza ya butare mu mu Ntara y’amajyepfo yari ipakiye ibiti by’amapoto 72 bijyanywe kicukiro ya Kigari.
Mbabajende Emmanuel, Boyishoferi yatangarije intyoza.com ati:” Twari tuvuye inyanza twikoreye amapoto, tugeze ku kamonyi imodoka ibura feri, ubwo shoferi yaparikaga akavamo akajya gukora ku myuka, imodoka yahise iporomoka ndwana nayo ku bw’amahirwe nyigusha mu muhanda ntacyo yangije nanjye ndasigara”.
Iyi modoka yo mubwoko bwa Benz, yari itwawe n’umushoferi witwa Gatera Baduru, nkuko twabitangaje hejuru yavaga Nyanza mu ntara y’amajyepfo yerekeza Kicukiro ya Kigali, nyirimodoka amazina ye ni Ndayambaje Damascene.
Umwe mubashoferi wigeze gutwara iyi modoka utashatse gutangaza amazina ye, yatangarije intyoza.com ko iyi modoka mu busanzwe itagira ibyangombwa byaba iby’ubwikorezi, byaba icyangombwa cyemeza ko ikinyabiziga kibasha kujya mu muhanda (Controle technique).
Nkuko uyu mushoferi yabibwiye intyoza.com, kenshi ngo igikorwa ni ugutanga za ruswa mu muhanda iyo imodoka ifashwe, uyu mushoferi yatangarije intyoza.com ko iyi modoka iherutse no gufatirwa i rubavu itwaye urumogi ariko ngo nyuma ikaza kurekurwa.
Amahirwe kuri bimwe mubinyabiziga bito ni uko hari uduhanda duto twahanzwe mu rwego rwa VUP akaba aritwo twifashishijwe kugira ngo imodoka zibashe gutambuka zifashijwe na Polisi y’u Rwanda yahise itabara.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Hakizimana Andre, yatangarije intyoza.com ko ibyo kuba iyi kamyo itagira ibyangombwa bagiye kubikurikirana, yatangaje kandi ko yumva bidashoboka, bitanumvikana ko imodoka yaba yarafatanywe ibiyobyabwenge igahita irekurwa, kuri we ngo keretse niba itarafashwe na Polisi y’u Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com.