Donald Trump, Bidasubirwaho yujuje umubare usabwa ngo abe umukandida
Trump, ku majwi y’intumwa 1237 biramuhesha uburenganzira bwo gutangwaho umukandida n’ishyaka rye ry’Abarepabulika.
Inkuru yabaye kimomo muri Amerika hose, mu mahanga ko umucuruzi w’umuherwe Donald Trump yakwije amajwi amuhesha uburenganzira bwo guhagararira ishyaka rye mu matora yo kuba Perezida wa Amerika.
Donald Trump, ngo ashyigikiwe n’amajwi y’intumwa z’ishyaka 1237, byitezwe ko ishyaka rye rizemeza ku mugaragaro ugomba kurihagararira mu nama iteganyijwe mu kwezi kwa karindi uyu mwaka.
Donald Trump, nkuko yabitangarije ibitangazamakuru muri Amerika, avuga ko mugihe azaba abaye umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika azahanagura ikitwa amategeko yasinyweho na Perezida Obama ko kandi mubyo azakora birimo gukomeza cyane urwego rw’Igisirikare.
Amatora y’umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika, ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.
intyoza.com