Ibintu 20 byagufasha kubana neza no kurambana n’uwo mubana/mwashakanye
Nta muntu utifuza uburyohe bw’urukundo, baciye umugani ngo “Nta zibana zidakomana amahembe”, nyamara mu kuyakomanya hari icyatuma muryoherwa n’urukundo.(igice cya1)
Aho isi iva ikagera, mu mibereho ye, muntu akunda kubaho yishimye, ndetse ibyo abantu bakora usanga iteka biganisha ku gushka kugira imibereho myiza. Nta wakwihandagaza ngo avuge ko kubaho yishimye atari yo ntego ya mbere mu buzima bwe.
Mu bishimisha abantu benshi ku isi, ni ukubaka urugo, ukagira umuryango, kandi ukabana neza n’uwo mwashakanye.
Muri iki gihe Isi igenda itera imbere, hagenda habaho impinduka nyinshi mu mibereho n’imibanire y’abantu muri rusange, ndetse n’abashakanye ku buryo bw’umwihariko, bigendeye ku buryo bwo kubaho, ndetse n’imitekerereze igenda ihinduka.
Muri iyo mitekerereze yahindutse dusanga hamwe hari abahitamo kubana badasezeranye, bakemeranwa ko igihe umwe azaba yumva atakinyuzwe yakwikomereza inzira ye ariko atiziritse kuri mugenzi we.
Hari n’abahitamo gusezerana ariko bakagirana amasezerano y’igihe runaka, icyo gihe cyashira bumva bagumana bakagumana, cyangwa se bakumva batagishakana umwe agaca ukwe undi ukwe. Nyamara ntawakwirengagiza ko abantu biyemeza kubana ari uko baba bakundanye, kandi bakaba baba bifuza kumarana igihe kinini gishoboka.
Hano turababwira bimwe mu byagufasha kurambana n’uwo mubana, nk’uko twabikuye ku rubuga rwa facebook rwitwa MyiLifestyle.
- Ubaha uwo mubana/mwashakanye
Kubaha uwo mugenzi wawe, ntibivuga kumutinya, ahubwo bivuga kumufata nk’ufite agaciro gakomeye imbere yawe, ukamwubahisha no mu bandi. Igihe cyose wiyubashye nawe uba umwubashye. Ibyo biramushimisha nawe akakugenzereza atyo, maze urugo rugakomera.
- Guseka ibisekeje muri hamwe
Igihe cyose ubonye cyangwa wumvise igisekeje, gisangize uwo mugenzi wawe bityo mugirane ibihe byo guseka muri hamwe kuko byongera kwisanzuranaho no kukubonamo inshuti bagirana ibihe byiza.
- Mube hafi kandi umutere inkunga
Kumuba hafi no kumutera inkunga, aha baravuga cyane cyane igihe ari mu bihe bimugoye, yagize ibyago, yabuze akazi n’ibindi. Bituma murushaho kwegerana iyo abona ko musangiye byose, kandi agahora akubonamo inshuti magara imuba hafi no mu bihe bikomeye.
- Muhe akanya kihariye akeneye
Wihora wumva ko igihe cyose mwaba muri kumwe mukora ibintu bimwe. Jya wumva ko nawe yakenera igihe cyo gukora utuntu akunda yihariye, nko gusoma, kureba film cyangwa umupira, kuririmba, kwandika, n’ibindi… Bimufasha kugumana umwimerere we n’ibyishimo, nawe ukaguma umubona nk’uko wamumenye ameze.
- Mugirire icyizere
Iteka jya umwereka ko umwizera, ntuhore umugenzura cyangwa umukekakeka. Bituma nawe akora uko ashoboye ngo yirinde kuguhemukira kuko abona ko umwizera.
- Mufatanye uturimo
Niba hari imirimo yihariye akora mu rugo, akenshi hari ababibona nko kuvunishanya iyo byashobokaga ko bafatanya. Ni ngombwa rero ko niba hari imirimo uwo mubana ari gukora ukaba ufite akanya kandi ubishoboye, ni ngombwa ko umwegera ukamubaza icyo wamufasha, cyangwa ukibwiriza aho bishoboka. Biramunezeza akabona ko wita ku byo akora.
- Ntukajye mu buriri urakaye
Ni ngombwa ko wirinda ko ujya kuryama iruhande rw’uwo mubana, urakaye, yaba ari we wakurakaje cyangwa se ari indi mpamvu yabiguteye, irinde kujya kuryama urakaye. Kuko ubusanzwe usanga mu buriri ariho abashakanye babonera akanya ko kongera kwegerana no kuganira ku rugo rwabo, imishinga yabo, n’ibindi. Mu gihe rero mugiye kuryama mutavugana, umubano wanyu urahakomerekera kuko hari ibyo mutabasha kuganira, ndetse no kubaka urugo ntibibe bigoshobotse, aha turavuga kugirana umushyikirano w’abashakanye.
- Jya ubabarira kandi wibagirwe
Muri iyi si turimo nta mutagatifu urimo. Kuko rero buri wese ashobora gukosa, niyo mpamvu kubabarira ari ngombwa, cyane ko wenda nawe wazakenera ko akubabarira igihe waba wakoze ibitamushimishije. Ni ngombwa kandi ko wibagirwa ayo makosa wakorewe, aha bishatse kuvuga ko utahora ubimucyurira ngo uhore ubigarura kuko bishobora kwangiza umubano n’ibyishimo byanyu. Ugomba kubishyira iruhande ukareba ibijya mbere muri ya mvugo y’iki gihe.
- Ibuka kumushimira
Igihe cyose mugenzi wawe mubana yakoze ikintu gishimishije cyangwa se hari intambwe yateye mu buzima, nko kubona akazi, kuzamurwa mu ntera, kurangiza amashuri n’ibindi, ni ngombwa cyane ko umwereka ko biguteye ishema kandi ko umwishimiye. Ibi biramwubaka cyane kandi nawe bikamutera ishema, kuko aba abona ko nawe wishimiye ibyiza yagezeho, cyane ko akenshi aba yumva ari ibyanyu mwembi.
- Wigerageza kumuhindura uwo ushaka
Aha, batubwira ko atari byiza ko washaka ko uwo mubana yaba nk’uko wowe ubishaka, ni ukuvuga nk’iyo ushaka ko akora ibyo ushaka gusa, ajya aho ushaka, ukamujyana n’aho we adashaka, ukamwambika uko wowe ubishaka kandi wenda we atabikunze. Bishobora kumurakaza akumva agenda azinukwa kugumana nawe kuko utamuha akanya ko kuba we ubwe.
kurikira usome, igice cya 2 Kiraje!
intyoza.com