Imva ishyinguwemo umwana na Mama we bazize Jenoside yacukuwe
Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bacukura imva ishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyamagabe.
Mu ijoro rishyira uyu wa Gatanu Taliki ya 3 Kamena 2016, abantu bataramenyekana bacukuye imva ishyinguwemo Umwana na Mama we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bikorwa by’ubugome, byabereye mu Murenge wa Mbazi, akagari ka Ngambi umudugudu wa Kivomo mu karere ka Nyamagabe.
Imva yacukuwe, abari bayishyinguwemo ni Umubyeyi witwa Mukankusi Consolata n’umwana we Murekatete Jeanette. imibiri yabo byari biteganyijwe ko bazimurwa Taliki ya 18 Kamena 2016 bakajyanwa mu rwibutso rushyingurwamo abazize jenoside.
Mukarutesi Jacqueline, umwana wasigaye muri uyu muryango, yatangarije intyoza.com ko abakoze ibi bikorwa bibi by’ubunyamaswa nubwo bataramenyekana ko ariko yizeye ko inzego zibishinzwe zirimo zikora akazi kazo ko kandi yizeye ko bazagaragazwa.
Mujawayezu Prisca, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aganira n’intyoza.com yagize ati:” niko byagenze, twasanze koko bayicukuye, bataburuye, turahari turimo turatazura ngo tumenye niba hari ibice by’imibiri baba batwaye”.
Mujawayezu, akomeza avuga ko nk’ubuyobozi icyo bagiye gukora ari ugukorana inama n’abaturage, ugufatanya n’abaturage hagashakishwa ababa babigizemo uruhare, gusaba abaturage batuye hafi y’aho iki gikorwa cyabereye gutanga amakuru.
Mujawayezu, yabwiye kandi intyoza.com ko hakiri kare kumenya uwaba yihishe cyangwa yakoze iki gikorwa ngo cyane ko aho byabereye ari mu isambu y’umuturage hari hatagituwe, gusa ahamya ko inzego zibishinzwe zikora akazi kazo bityo zifatanyije n’abaturage hagashakishwa uwo ariwe wese wabigizemo uruhare.
Mujawayezu Prisca, yatangarije intyoza.com ubwo cyandikaga iyi nkuru, agira ati:”Turacyabirimo, ariko kubigaragara nta bice by’umubiri batwaye bacukuye by’ubugome gusa, bagombe kuba bikanze wenda nijoro, imva yari ishyinguye neza cyane hasi kure ndabona uko bigaragara ntabyo batwaye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com