Karongi: Abaturage bigishijwe na Polisi uburenganzira bw’Umwana
Polisi y’u Rwanda ikoresheje Sitasiyo yayo igendanwa yagiye kwigisha abaturage ibyo gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu.
Kuri uyu wa 8 Kamena 2016, Sitasiyo ya Polisi ngendanwa yakomereje ibikorwa byayo ku baturage b’umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Polisi yaganirije ibihumbi by’abaturage ku kurwanya no gukumira ihohoterwa ry’umwana n’icuruzwa ry’abantu.
Iyi sitasiyo, imaze imyaka igera kuri ibiri isanga abaturage aho batuye kure ya sitasiyo zisanzwe kugirango bisanzure mu gutanga ibirego baba bafite.
Aganira n’abaturage, Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa, ukorera mu gashami karwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yibanze ku burenganzira bw’umwana n’ingorane ahura nazo.
Umwana, mu ngingo ya 217 y’igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’ubukure ariko nawe ufite amategeko amugenga.
IP Umulisa yagize ati:” Uburenganzira bw’umwana butangira igihe asamwa, niyo mpamvu gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko, kuyikuramo ni ukuvutsa ubuzima”.
Gukuramo inda binyuranyije n’amategeko kandi bihanwa n’ingingo ya 162 mu gitabo cy’amategeko ahana igira iti:” Umuntu wese ukuramo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga 50,000 kugeza kuri 200,000”.
Aha IP Umulisa yagize ati:”Abana bafite uburenganzira bwo kubaho, kwigishwa, kwambikwa no kurindwa ibyabahungabanya harimo imirimo ivunanye, n’ibindi”.
IP Umulisa, yabibukije ko itegeko rihana abaha abana ibihano biremereye bibwira ko babigisha kugira ikinyabupfura, kumuhana umubabaza, kumutoteza n’ibindi biremereye kuri we bihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri mu ngingo ya 218 mu gitabo cy’amategeko ahana.
IP Umulisa, yarangije abasaba kujya bahamagara umurongo wa 116 utishyurwa , ku waba ahuye n’ihohoterwa ry’umwana.
Chief Inspector of Police (CIP) Hubert Rutaro we, yibanze ku icuruzwa ry’abantu ribangamiye umutekano muri iki gihe, aho yerekanye ko abibandwaho mu gucuruzwa ari urubyiruko rufite ibibazo bitandukanye ndetse n’abashaka kugera ku bintu vuba batavunitse.
CIP Rutaro yagize ati:” Mu kutamenya, bamwe mu rubyiruko bahorana ibyifuzo n’intego zo kugera ku bintu bikomeye nta n’imbaraga bakoresheje, bashobora kwisanga bacurujwe. Biragoye ngo ukemange ibyiza wizezwa mu gihugu cyangwa hanze yacyo n’undi muntu, umuvandimwe cyangwa inshuti kuko icuruzwa ry’abantu rishobora gukorerwa mu gihugu no hanze y’inkiko zacyo”.
Nk’uko CIP Rutaro abitangaza, ikinyoma ni intwaro ikomeye ikoreshwa n’abakora icuruzwa ry’abantu, babizeza ibitangaza kandi babahuma ubwenge ngo batazagira uwo babwira ibitangaza babonye.
Mu kiganiro cyahawe abaturage, uwitwa Kanani Abdullah, yavuze ikibazo cy’umwana we wavanywe mu ishuri n’undi muntu maze akamujyana i Kigali ngo mu kazi n’ubu bataramenya.
Ibyinshi mu bibazo byakiriwe, bikaba byari imbonezamubano, bikaba byarahise byoherezwa mu zindi nzego bireba cyane cyane iz’abunzi.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com