Igikamyo kikoreye ibiti by’amapoto cyaguye gifunga umuhanda
Ibiti by’amapoto 100 amanikwaho insinga z’amashanyarazi byari byuzuye igikamyo ntabwo byabashije kugera i Kigali aho byari bijyanywe.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu nijoro ahagana saa yine n’igice, ikamyo yari ivuye mu karere ka nyanza yikoreye ibiti by’amapoto amanikwaho insinga z’umuriro ibijyanye Kigali, yakoze impanuka ifunga umuhanda.
Intandaro y’iyi mpanuka nkuko umutandiboyi wayo yabitangarije intyoza.com, shoferi ngo ubwo yasohokaga umujyi wa ruhango arenze gato isoko rya Ruhango nko muri metero 100 ahasa n’ahari igikombe utangiye agaterera gahari ugana Muhanga ngo yageze agaterera rwagati ikamyo yanga gufata Vitensi.
Tandiboyi Habana, nkuko yabwiye intyoza.com ko ariryo zina rye agira, avuga ko umushoferi yafashe vitesi ya mbere ayishyiriyemo kuri Sitasiyo, bageze hagati mugaterera shoferi ashaka gushyiramo iya 2 ariko ikamyo irayanga, yashatse gusubiza mu yambere irayanga nayo nibwo kumusubirana inyuma arwana nayo igwa mu muhanda.
Uyu mutandiboyi, avuga ko ubwo yabonaga bikomeye imodoka isubiye inyuma we yayisimbutse agize amahirwe ntiyagira icyo aba, gusa ngo nta bintu byangiritse uretse umushoferi wavunitse urubavu akajyanwa kwa muganga hanyuma imodoka nayo ngo ikangirika.
Karabukirwa Denise, umukozi wa Kampanyi itunganya aya mapoto akaba anashinzwe ibisohoka muri Kampanyi by’umwihariko amapoto, yatangarije intyoza.com ko imodoka yari yapakiwe amapoto 100 ko kandi atariyo nyirabayazana w’impanuka yabaye.
Karabukirwa, avuga ko amapoto yakurwaga aho bayatunganyiriza mu karere ka Nyanza ajyanwa Kigali, avuga kandi ko impanuka nk’iyi iba ibateje igihombo.
Karabukirwa, avuga ko nubwo atahita abara ingano y’igihombo ariko ngo kirahari gishingiye ku kuba abayipakururamo ibiti bishyurwa, kongera kuyipakira cyangwa gushaka indi, kwangirika kw’ikinyabiziga n’ibindi.
Iyi mpanuka, kugera ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu Taliki ya 11 Kamena 2016, igikamyo cyari kikiri mu muhanda bagipakururamo amapoto kugira ngo n’imodoka zabugenewe ni ziza zibashe koroherwa kugikura mu muhanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com