Ruhango: Nyampinga w’u Rwanda 2016 yifatanyije na Polisi gutangiza Polisi Week
Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda 2016, yifatanyije na Polisi gutangiza Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, yatanze ubutumwa n’impanuro ku nsanganyamatsiko ivuga ku “Kurengera Umwana”.
Kuri uyu wa Gatandatu Tali ya 11 Kamena 2016, Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police week).
Insanganyamatsiko yahariwe iki cyumweru igira iti:” Turengere Umwana”.kwita ku mwana ngo ni ukwita ku gihugu iyo ushaka ko gitera imbere.
Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko buri wese yagombye kumva ko kwita ku mwana ari inshingano ye, ko Umwana atari uw’umuryango gusa wamubyaye, ko ahubwo ari uw’umuryango mugari, Igihugu muri rusanjye.
Nyampanga Mutesi agira ati:” Umwana tugomba kumurebera mu muryango mugari apana mu muryango muto uri aho ngaho, ni uw’Igihugu, abarezi muri rusanjye, buri wese akwiye kwita ku mwana kuko arizo mbaraga z’Igihugu z’ejo hazaza”.
Nyampinga, akomeza avuga ko izo mbaraga zitagomba gupfa ubusa ngo cyane ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kubaka Igihugu. agira ati:”rero izo mbaraga ntahandi ziri atari mubana, tubiteho tubahe uburere bukwiye tubigishe indangagaciro kugira ngo Umwana ashobore gukura azi indangagaciro z’umunyarwanda”.
Ikigomba gukorerwa Umwana, nkuko Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly akomeza abivuga, ngo ni uguhindura gusa imyumvire, kugira ngo umwana akure afite intego ifatika y’icyo ashaka kugeraho, akure afite uburere.
Nyampinga Mutesi, yabwiye abana n’urubyiruko muri rusanjye ko gutanga bijyana no kwakira, ati:” Dudite amahirwe ko dufite agaciro. agaciro baduha natwe ahasigaye ni ukugira ngo dutange umusanzu wacu kugira ngo natwe dushobore ku kiha, nkuko bahora babivuga; byabaye indirimbo ya buri munsi, nta waguha agaciro utihaye, reka tukakire kandi natwe tukiheshe”.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe none Taliki ya 11 Kamena 2016, kizasozwa Taliki ya 16 Kamena 2016 ubwo Polisi y’u Rwanda izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 16 imaze ishinzwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com