Ibitotsi n’ubusinzi byatumye yibagirwa ko atwaye abanyeshuri Polisi irahagoboka
Polisi y’u Rwanda iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo.
Nyuma y’impanuka yabaye kuri uyu wa kabiri mu gitondo Taliki ya 13 Kamena 2016, aho imodoka itwara abanyeshuri yarenze umuhanda irimo abanyeshuri ba Kigali Parents School(KPS), Polisi y’u Rwanda irahamagarira ababyeyi n’amashuri ndetse n’amakompanyi atwara abanyeshuri gufatanya ngo basubiremo amasezerano bafitanye banoze iby’umutekano w’abanyeshuri bakoresha izi modoka.
Ahagana mu ma saa moya za mugitondo, imodoka RAC 845H yari itwawe na Léon Fidele Munyangabe yarenze umuhanda igihe uyu mushoferi yananirwaga gukata ikorosi ry’ahantu hamanuka.
Abanyeshuri bavuyemo ari bazima bose uretse umwe wababaye ajyanwa kwa muganga.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko ibi byatumye hatangira iperereza ku modoka zitwara abanyeshuri.
Ibi kandi, byatumye ku gicamunsi hafatwa uwari utwaye imwe muri ziriya modoka atwaye abanyeshuri ba Les Hirondelles, aho igihe yafatwaga, Ntakirutimana Michel atashoboraga guhagarara.
ACP Twahirwa yagize ati:”Ntakirutimana yari atwaye abanyeshuri batashye ariko babonye ko yasinze, ku bw’amahirwe barasakuje kugeza igihe ahagarariye maze barasohoka. Muri icyo gihe, Polisi yahise ihagera isanga abanyeshuri bahagaze ku muhanda, uwari abatwaye yasinziririye mu modoka.”
Yongeyeho ati:”Nyuma y’ibyo byombi, twavuganye n’ababyeyi n’amashuri. Iperereza ryagaragaje ko ababyeyi basinya amasezerano na ba nyiri amamodoka ariko nta ruhare amashuri abigizemo.
Kuri ubu, turashaka ko amashuri abigiramo uruhare kandi agira inshingano ahabwa mu masezerano asinywa ku mpande zombi mu nyungu z’umutekano w’abanyeshuri”.
Yakomeje agira ati:”Zimwe muri izi modoka ntizujuje ibisabwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge (RURA), zishyiramo abana benshi kandi zikarenza umuvuduko, ahenshi ziba zishaka gukora inshuro nyinshi ngo zitware umubare mwinshi w’abanyeshuri, kujya no kuva ku ishuri”.
Munyangambe yari atwaye abanyeshuri 29 mu modoka ifite ubwishingizi bw’abantu 18, yihutaga cyane ngo ahuze n’igihe cy’ishuri nyuma yo gukora inshuro nyinshi, ananirwa gukata ikorosi kubera kwihuta”.
Ku birebana na Ntakirutimana wasanzwe yasinze, ACP Twahirwa yavuze ko icyuma gipima ikigero umuntu yanyoyemo, cyagaragaje igipimo cyo hejuru cyerekana ko yari yasinze bikabije.
Umuvugizi wa Polisi yagize ati:”Ababyeyi n’amashuri bakwiye kureba ko hari umuntu mukuru uri mu modoka, igihe babjya cyangwa bava ku ishuri; ashobora kuba umwe mu babyeyi cyangwa umwalimu cyangwa undi muntu mukuru w’inyangamugayo wareba umutekano wabo mu modoka. Abana ntibakwiye gutererwa abashoferi bonyine”.
ACP Twahirwa, yibukije abatwara abantu muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na RURA. “Polisi na RURA bazakomeza kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa no kureba ko izi modoka zujuje ibisabwa byose”.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda
Intyoza.com