Impanuka yahitanye ubuzima bw’abantu abandi bayikomerekeramo
Imodoka itwara abagenzi (Toyota Hiace) yakoze impanuka abantu bane bahasiga ubuzima abandi icyenda barakomereka.
Ahagana mu masaha ya saa moya n’igice z’iki gitondo kuri uyu wa kane Taliki 30 Kamena 2016, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite puraki RAB 251 G yakoze impanuka ihitana ubuzima bw’abantu 4 abandi icyenda barakomereka.
Iyi mpanuka yabereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali hafi y’ahitwa mu miduha, amakuru yizewe ahamya ko nyirabayazana wayo ari umuvuduko ukabije imodoka yari ifite.
Sup Ndushabandi JMV, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ubwo yabazwaga n’intyoza.com iby’iyi mpanuka, yayihamirije ko koko yabaye.
Sup Ndushabandi, yabwiye intyoza.com ko muri iyi mpanuka abantu bane aribo bapfuye naho abandi icyenda bagakomereka. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali CHUK naho abapfuye bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere ka Gasabo byahoze byitwa ibitaro bya Polisi.
Sup Ndushabandi, yatangarije intyoza.com ko intandaro y’iyi mpanuka ari umuvuduko iyi modoka yari ifite bigatuma umushoferi wari uyitwaye ananirwa kuyihagarika. Polisi kandi ivuga ko igikomeje gukora iperereza mu rwego rwo kugira ngo harebwe niba nta kindi cyaba cyabaye nyirabayazana y’iyi mpanuka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com