Miliyoni zisaga 78 zaragarujwe mu mukwabu wakozwe na polisi
Umukwabu wiswe Usalama wa III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje Miliyoni 78 benshi barafashwe amategeko arabategereje.
Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuwa kane tariki ya 7 Nyakanga 2016, riravuga ko umukwabu wiswe usalama ya gatatu wari ugamije kurwanya ibyaha ndengamipaka ugaterwa inkunga na Polisi mpuzamahanga, ukaba warabaye mu kwezi gushize ugakorwa mu bice bitandukanye by’igihugu wafatiwemo ibiyobyabwenge, insinga z’amashanyarazi n’inshundura barobesha amafi zitemewe n’amategeko byose hamwe bifite agaciro k’amadolari 11,805 akabakaba miliyoni 78,7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Usalama ni ijambo ry’igiswahili rivuga “umutekano”, ukaba ari umukwabu ukorwa buri mwaka ugakorwa rimwe mu bihugu 28 bigize imiryango y’ubufatanye y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu byomu burasirazuba n’amajyepfo y’Umugabane wa Afurika (East African and South Police Chiefs Cooperation Organization-EAPCO-SAPCO) wari ugamije kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, magendu, ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka,
Wari ugamije kandi kurwanya kwangiza ibidukikije (kwicwa no gushimuta inyamaswa no kuroba amafi mu buryo bunyuranije n’amategeko), ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zikoze mu muringa n’ibindi byuma, magendu y’amabuye y’agaciro, ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, iterabwoba, no gukurikirana abacyekwaho gukora ibyaha ndenga mipaka.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kulamba yabwiye abanyamakuru ibyavuye muri uyu mukwabu wabaye ku matariki ya 29 na 30 Kamena.
Yavuze ko hafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amadolari 73, 515 birimo ibiro 17,851 by’urumogi, litiro 48, 023 z’ibinyobwa bitemewe byengerwa hirya no hino mu gihugu, litiro 5, 787 z’inzoga zitemewe, n’udupfunyika 44 twa Heroine. Hafashwe kandi metero 651 na toni 5.5 z’insinga z’amashanyarazi zifite agaciro gakabakaba miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda zibwe mu bubiko bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, izindi zikaba zaribwe ahantu hatandukanye mu gihugu ku buryo byatumye abahatuye babura amashanyarazi mu gihe runaka.
ACP Kulamba yagize ati;”Ibyaha byo kwangiza ibidukikije ntibikunda kugaragara mu Rwanda ahanini kubera ubukangurambaga Leta ihora iha abaturage baturiye za Pariki bakangurirwa kubibungabunga.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa we yavuze ko abantu 93 bafatiwe muri uyu mukwabu
Akaba yavuze ati;”62 bakekwaho gukora, gucuruza no kunywa ibiyobyabyenge bafatiwe muri uyu mukwabu, 27 bafatiwe ubujura bw’insinga z’amashanyarazi 19 bafatanywe udupfunyika twa Heroine, abandi batatu bacyekwaho icyaha cy’icuruzwa n’ishimutwa ry’abantu baracyakorwaho iperereza nyuma y’aho bafatanywe abana b’ababakobwa batatu ubu basubijwe iwabo.”
ACP Twahirwa, yakomeje agira ati;” Uyu mukwabu twawukoze twifashishije ikoranabuhanga ry’itumanaho rya Polisi Mpuzamahanga rikora amasaha 24 kuri 24 ryitwa I-24/7; rikaba rikoreshwa ku mipaka yose iduhuza n’ibihugu duhana imbibi. Muri iki gikorwa, hasuzumwe imodoka 160000 zandikishijwe ku mipaka hakoreshejwe ikoranabuhanga ryabugenewe, nyuma y’iryo suzuma bikaba byaragaragaye ko 18 muri izo modoka zibwe.”
Yongeyeho ati;”Turakangurira abantu gukoresha imodoka zabo isuzumwa nk’iri ngo barebe ko bataguze imodoka z’injurano.”
Nkubito Stanley ukora mu kigo gishinzwe kugurisha amashanyarazi mu Rwanda nawe wari uri muri icyo kiganiro yasabye abanyarwanda gukoresha neza no kwita ku bikorwa bibateza imbere cyane cyane amashanyarazi
Yagize ati:”Iyo insinga z’amashanyarazi zibwe, ingaruka ziba nyinshi kandi zikagera ku bantu benshi mu gihugu hose, bigatuma ubucuruzi buhagarara mu gihugu ndetse n’umutekano ugahungabana kandi bigatwara amafaranga kongera kubisana”.
Nkubito yakomeje asaba abashyira amashanyarazi mu mazu yabo gukoresha insinga zujuje ubuziranenge kuko izitabwujuje zishobora gutera inkongi z’umuriro.
Yakomeje avuga ati : « Abantu ntibakwiye kwemerera abasudira gucomeka imashini zabo ku muriro w’amashanyarazi yo mu nzu kuko nabyo bishobora guteza inkongi. »
Uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Polisi ku rwego rw’igihugu barimo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, abakora ku mipaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, Inzego zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na Minisiteri y’umutungo kamere n’iy’ubucuruzi n’inganda.
Uyu mukwabu Usalama ya gatatu, uje ukurikira inama yahuje ibihugu byo muri aka karere yabereye i Maputo muri Mozambique yabaye ku itariki ya 26 na 27 Gicurasi 2016, mu myanzuro abayitabiriye bafashe hakaba harimo gukora uyu mukwabu w’iminsi 2 wo kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Uje kandi ukurikira imikwabu nk’iyi yabaye muri 2013 na 2015 nk’uko byari byemejwe mu nama idasanzwe y’Umuryango w’ubufatanye w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika(SARPCCO) yateraniye muri Zanzibar muri Nzeri 2012, yasabaga abayobozi bakuru biyo miryango yombi gukorera hamwe bakareba ingamba bafata zo kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Ifoto ubona ahabanza iriho; Umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kulamba hamwe n’ Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa hamwe n’abanyamakuru.
Ifoto irimo hagati, nyirayo ntabwo twifuje ku mwerekana isura kuko amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru arabitwemerera.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com