Abayisilamu mu Rwanda bakoze igikorwa cyorohereza inzego zishinzwe umutekano
Polisi y’Igihugu ishyigikiye icyemezo cyo gukuraho imyambaro ihisha amasura (Niqab) ku bayisilamukazi mu Rwanda.
Nyuma yaho ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda (RMC) bufashe icyemezo cyo gukuraho umwambaro wa Niqab uhisha umubili wose ndetse n’amasura y’abayisilamukazi, Polisi y’igihugu yishimiye iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’idini ya Islam itangaza ko ari bumwe mu buryo bwo gukaza umutekano.
Icyi cyemezo cyo gukuraho uyu mwambaro wa Niqab wambarwa n’igitsina gore cyafashwe mu nama y’ubuyobozi bw’umuryango mugali w’idini ya Islam, isanzwe yitwa Fatuwa yabaye ku italiki ya 14 Gicurasi 2016.
Ibi kandi bije bikurikira raporo yatanzwe n’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda ku birebana n’uyu mwambaro wa Niqab ushobora kuba intandaro y’umutekano muke ku mipaka cyangwa mu gihugu imbere.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize icyo atangaza kuri cyino cyemezo cyafashwe n’umuryango w’idini ya Islam mu Rwanda.
ACP Celestin Twahirwa yagize ati:”Polisi y’igihugu ishyigikiye icyemezo cyose cyafatwa n’inzego zaba iz’amadini cyangwa izigenga mu rwego rwo gufatanya n’inzego zibishinzwe gukomeza umutekano”.
ACP Celestin Twahirwa, yongeyeho kandi ko inzego z’amadini by’umwihariko umuryango wa Islam muri rusange ari bamwe mu bafatanyabikorwa mu gucunga umutekano w’igihugu, avuga ko imyemerere gakondo basanga yahungabanya umutekano hagafatwa ibyemezo byo kuyikuraho ko ntakabuza polisi y’igihugu izakomeza gushyira hamwe mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.
Intyoza.com