Kamonyi: Ntawe ubangamiye undi, RTSS bakemuye ikibazo cya Telefone n’abanyeshuri
Henshi mu bigo by’amashuri yisumbuye, abanyeshuri birabujijwe ko batunga Telefone ku ishuri, ariko ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga rya Runda ngo ryabonye umuti.
Mu kigo cy’ishyuri ryisumbuye ryigisha imyuga cya Runda- RTSS( Runda Technical Secondary School), ikibazo cya Telefone n’abanyeshuri ngo ho bakiboneye umuti urambye.
Ingabire Hortance, umuyobozi w’iki kigo, yatangarije intyoza.com ko mu rwego rwo guha abanyeshuri uburenganzira bwo kuba bavugana n’imiryango yabo kuko ngo batakwirengagiza ko bibaho kandi bikenerwa, ngo niyo mpamvu bashatse Telefone rusanjye mu kigo abana bakoresha.
Ingabire agira ati:” Mu by’ukuri nubwo umwana aba ari ku ishuri, hari igihe aba akeneye kuvugana n’ababyeyi be, ni uburenganzira bw’umwana hari igihe aba ashobora kuba yagira ikibazo agahamagara umubyeyi we akagira icyo amukemurira, ni yo mpamvu twayizanye kugira ngo bajye babasha kuyikoresha”.
Ingabire, akomeza avuga ko kuzana Telefone bise rusanjye mu kigo, byafashije ikigo guca ku banyeshuri umuco wo kurarikira Telefone ngo usange arayizanye arayikoresha yihishahisha no mubintu bidakwiye.
Umwe mu banyeshuri muri iki kigo waganiriye n’intyoza.com, yatangaje ko iyi Telefone ibafasha cyane ngo kuko bituma bumva ko nta rari ryo gushakisha Telefone no kwihishahisha ngo bazikoreshe no mubidafite umumaro kandi ikiba cyabazanye cyambere ari ishuri.
Iyi Telefone rusange, iri ku karubanda( aho buri wese abona, kubiro by’ubuyobozi hanze) ubuyobozi bw’ikigo buvuga kandi ko umunyeshuri ubishaka ayikoresha akoresheje ikarita agura iriho nomero akoresha ( Sim card yabigenewe) kandi akavuga ibintu bifite umumaro akaba ngo ashobora no kongeramo amafaranga mu gihe ashizeho.
Ikibazo cya Telefone mu banyeshuri, ni ikibazo kimaze igihe kandi cyagiye gikomeza kuvugisha benshi amangambure ndetse henshi mu bigo uyifatanywe arirukanwa, aho atirukanywe barayifata ikabikwa kuzayibona bikaba kure nk’ukwezi.
Iki kibazo kandi, cyagiye kenshi giteza ukutumvikana haba mu banyeshuri, ababyeyi, abayobozi ba leta n’abamashuri muri rusanjye aho ndetse hari umuyobozi umwe muri Minisiteri y’uburezi wigeze kujya ku kigo afata Telefone azishyira hasi arazicoca.
Munyaneza Theogene / intyoza.com