Bugesera: Yategewe mu ishyamba rya Gako bamurasa umwambi w’ingobe ararusimbuka
Umusore w’imyaka 29 yatezwe n’abagizi banabi, abacitse bashaka uko bamurasa Imana imuhagararaho ararusimbuka, umwambi ufata itara rya moto yari atwaye.
Kuri uyu wa mbere Taliki ya 11 Nyakanga 2016, mu ishyamba rya gashora umusore wigenderaga na moto ye, yahategewe ngo yamburwe ibye bamuhushije bashaka kumutwara ubuzima Imana ikinga ukuboko.
Nyandwi Eugene Noheli w’Imyaka 29, wo mu murenge wa Ruhuha, niwe watangiriwe n’abagizi banabi ubwo yari mu ishyamba rya Gako agenda na Moto.
Uyu Nyandwi, yavaga i Rweru yerekeza Kamabuye, ubwo yari ageze mu rugabano rwa Rweru na Kamabuye, atarasohoka ishyamba rya Gako, nibwo abagizi banabi bashatse kumwambura moto yari atwaye.
Nyandwi, yabashije gucika aba bagizi banabi yirukankira mu ishyamba, babonye abacitse bamurashe umwambi w’ingobe ngo umuhitane batware moto ariko Imana ikinga ukuboko umwambi ufata mu itara rya moto arabacika.
Uyu musore Nyandwi, muri iri shyamba yahakuwe n’abaturage bagiye kumushaka kuko moto yari yayivuyeho arayita aboneza iy’ishyamba.
Moto nayo yaje kuboneka mu birometero nka 2 uvuye aho bari bayimwamburiye, abagizi banabi bo birukanse berekeza iy’igihugu cy’abaturanyi cy’abarundi.
Nyandwi, kugira ngo abaturage babashe ku mutabara habaye ubufatanye n’ingabo hamwe na Polisi, ubu ari iwe ku Ruhuha ni muzima na moto ye yayishyikirijwe.
Iri shyamba rya gako si ubwambere rivugwamo ibikorwa by’urugomo bikozwe n’abagizi banabi bahategera abantu bakabacuza utwabo ndetse ngo ugize amahirwe akahava ari muzima ashima Imana. abashatse kugiriri nabi Nyandwi nta numwe wabashije gufatwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com