Isange One Stop Center ikomeje guhogoza amahanga
Minisitiri w’uburinganire no kurengera umwana muri Namibia, yasuye Isange One Stop Center, anyurwa na byinshi bihakorerwa harimo n’izina ubwaryo “Isange”.
Ku itariki 11 Nyakanga, Minisitiri w’uburinganire no kurengera umwana mu gihugu cya Namibiya Doreen Sioka, yasuye Icyicaro cya Isange One Stop Center gikorera ku bitaro by’akarere bya Kacyiru maze ashima ubufatanye bw’iki Kigo n’izindi nzego mu gukemura ibibazo abagore n’abana bahura nabyo.
Minisitiri Sioka wari uherekejwe n’abandi bayobozi bane bavanye muri Namibiya, bakiriwe n’Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, abasobanurira amavu n’amavuko y’icyo kigo, imikorere yacyo ndetse na serivisi zihatangirwa.
Iki Kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, binyujijwe mu muryango Imbuto Foundation, kigamije guha ubufasha mu by’ubuvuzi, amategeko, kugira inama no kwita ku bahuye n’ihungabana batewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Ministri n’abari bamuherekeje batambagijwe aho izo serivisi zitangirwa ari nako basobanurirwa uburyo zitangwa.
SP Shafiga, yabwiye abo bashyitsi ko 92% y’abagana iki kigo ari ab’igitsina gore abenshi muribo bakaba bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ko serivisi zose bazihabwa ku buntu.
Kugeza ubu mu gihugu hose hari amashami 27 ya Isange One Stop Centre akorera mu bitaro by’uturere.
Nyuma yo gusobanurirwa serivisi zitangwa n’iki Kigo, Minisitiri Sioka yagize ati:”Twishimiye gusura Isange One Stop Center kugira ngo duhahe ubumenyi ku buryo yita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’abana bahohotewe”.
Minisitiri Sioka yakomeje agira ati:”Inyito “Isange” ubwayo itanga icyizere; ndetse igaragaza ireme rya serivisi zitangirwa muri iki Kigo. Muri uru rugendoshuri nashimishijwe n’imikorere myiza ya Isange; ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego mu kwita ku bakorewe ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana”.
Isange, ihuza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za Leta nka Minisiteri y’ubuzima, iy’Ubutabera, na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu guha ubufasha burimo ubuvuzi n’ubujyanama mu by’amategeko uwakorewe bene iri hohoterwa.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda
Munyaneza Theogene / Intyoza.com