Abagabo babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiyita abapolisi
Mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, abagabo 2 batawe muri yombi nyuma yo kujujubya abaturage babacuza utwabo biyita Abapolisi.
Abaturage bo mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe, bafatanyije na Polisi y’u Rwanda, ku italiki ya 4 Nyakanga bataye muri yombi abatekamutwe bitwa Nzihangana Alphonse wiyita Abadro ufite imyama 31 y’amavuko na Nshimiyimana Simeon wiyita Japhet ufite imyaka 29 y’amavuko, bafatiwe mu cyuho aho bari bategereje ko umuturage bari bashutse ko bamufunguriza abantu be babiri, abashyirira amafaranga kuri nimero za telephone bari bamuhaye.
Ubusanzwe aba bombi bakomoka mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke ariko ngo akaba nta kazi kazwi bafite mu mujyi wa Nyamagabe.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector (CIP) André Hakizimana, ngo bafashwe nyuma y’ibirego byinshi sitasiyo ya Gasaka yagiye yakira guhera mu kwezi kwa Gicurasi, bivuga ko hari abantu biyita abapolisi, baka amafaranga abaturage babizeza kubafunguriza ababo bafunze kandi ntibabafunguze.
CIP Hakizimana yagize ati:”Nyuma y’uko abagana sitasiyo baherewe nimero zikoreshwa n’aba batekamutwe, umwe mu bo bawutekeye yabimenyesheje abapolisi, ajyana nabo aho yagombaga kubasanga babata muri yombi”.
Yakomeje avuga ko batajyaga mu byo gufunguza abantu gusa, banajyaga aho bakorera ibizami byo gutwara ibinyabiziga bagatanga za nimero zo gushyiraho amafaranga ku baje gukora ibizami ngo bazemeze ko umuntu yatsinze atiriwe akora ikizami.
Aha CIP Hakizimana yagize ati:”Bahamagazaga 0785195030 bakabwira uwo batekeye umutwe gushyira amafaranga kuri 0723810427 cyangwa kuri 0726629632 zose zibaruye ku witwa Hategekimana Charles”.
Yavuze kandi ko iriya sitasiyo yakiriye ibirego by’abantu 12 kandi ko, hagati y’italiki 2 Gicurasi na 29 Kamena, aba bagabo bari bamaze kwakira amafaranga 524 150 bambuye abaturage batandukanye.
Aba batekamutwe bashyikirijwe urukiko aho bategereje kuburana ariko bakaba bagifungiye kuri sitasiyo ya Gasaka.
CIP Hakizimana, yarangije agira inama abaturage kuba maso bakirinda kwizera uwabashuka abizeza kubaha serivisi runaka aho yagize ati:”Polisi ni urwego rugira aho rukorera muri buri gace kandi abarukoramo bagira ibibaranga bizwi, haba impuzankano cyangwa ibyangombwa, umuntu ntakwiye kukubwira ko ari umupolisi ngo urinde umwoherereza amafaranga utaramenya ko ari we koko”.
Arasaba abantu bose kandi kujya bihutira kumenyesha inzego zose uwo bakekako yiyitirira icyo atari cyo agamije indonke kuko bihanwa n’amategeko.
Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha 2: kwiyitirira akazi badakora gihanwa n’ingingo ya 348 n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanwa n’ingingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda
Intyoza.com