Nyakabanda: Impanuka y’imodoka ya FUSO yangije ibitari bike
Imodoka 6 nizo zagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO, moto hamwe n’abagenzi bari mu muhanda babigenderamo.
Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 23 Nyakanga 2016, hafi y’isoko rya Kimisagara umanuka uva ku cyapa cyo kwa mutwe werekeza Nyabugogo utaragera aho bita ku ntaraga mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyakabanda, ikamyo yo mubwoko bwa FUSO yagonze imodoka esheshatu.
Ikamyo ya FUSO ifite Puraki RAC 151 Q abayibonye, bavuga ko yari mu muhanda wa kimisagara imanuka yerekeza nyabugogo, ubwo yageraga munsi y’icyaka cy’ahazwi nko kwa mutwe ku kinamba gihari nibwo yagonze imodoka 6, imwe muri izo ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, yagonze kandi moto hamwe n’abagenzi bari mu muhanda.
Ubutabazi bwa Polisi nibwo bwahagobotse bafatanije n’abaturage babasha kuzimya imodoka yari yafashwe n’inkongi y’umuriro nubwo yari yamaze kwangirika.
Abagonzwe n’imodoka bagakomereka hamwe n’abari mu modoka imbere, bagobotswe n’imodoka z’Imbangukiragutabara zahise zibajyana kwa muganga kugira ngo bavurwe.
Sup Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu umunani, bose bakaba bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.
Ababonye kandi uko iyi mpanuka yagenze, bavuga ko iyi modoka yirukaga, ko ndetse bakeka ko yaba yabuze feri, bahamya kandi ko abantu bayikomerecyeyemo ko kubaho kwa bamwe muribo biraba amahirwe.
Umushoferi wari utwaye iyi Modoka yo mubwoko bwa FUSO RAC 151 Q yateje impanuka, abari aho impanuka yabereye bavuga ko yahise akuramo ake karenge akiruka kuburyo ntawamenye irengero rye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com