Mu bapolisi b’u Rwanda 160 bari muri Haiti, i Kigali hageze 146
Mu Gihe kigera ku mwaka bari bamaze mu gihugu cya Haiti mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro, abapolisi b’u Rwanda 146 nibo bagarutse i Kigali abandi 14 basigaye.
Kuri iki cyumweru Taliki ya 24 Nyakanga 2016, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 146 bari bamaze umwaka muri Haiti nibwo bageze i Kigali bavuye mu butumwa bw’amahoro abandi 14 barasigara.
Aba bapolisi, bakigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe ahagana saa munani z’amanywa, bakiriwe na CP Gatete wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi utabonetse. CP Gatete yabahaye ikaze mu rwababyaye anabibutsa ko bongeye kugaruka gufatanya n’abandi gukomeza kubaka igihugu.
CP Gatete, yashimiye aba bapolisi ku kazi keza bakoze ndetse no kuba ubutumwa bahawe barabusohoje neza kandi bagahagararira uko bikwiye igihugu cyabizeye kikabatuma.
Abapolisi bandi 14 batabashije kugarukana n’abandi, basigaye mu kazi bamenyereza ababasimbuye nkuko uwari uyoboye iri tsinda yabitangaje ngo nabo bakazaza mu byumweru 2.
CP Mugisha Joseph, wari uyoboye iri tsinda ry’abapolisi bavuye muri Haiti, yabwiye itangazamakuru ko bishimira ko ubutumwa bahawe babusohoje neza, ko bahagarariye u Rwanda neza aho ngo bavuyeyo abanyehayiti bumva bakwigumanira ku bw’ibikorwa byiza bababonanye .
CP Mugisha, avuga ko uretse umurimo wo kubungabunga amahoro muri Haiti, abapolisi b’u Rwanda ngo basize bagishije abanyehayiti ibikorwa bitandukanye birimo Umuganda rusanjye, igikorwa cy’ubufatanye na Polisi mu kwicungira umutekano n’ibindi.
Abapolisi b’u Rwanda bavuye Haiti, bavuga ko ubunyamwuga no kugira ikinyabupfura mu kazi aribyo byababashishije gukora neza akazi batumwe ndetse bakanabasha gusiga bigishije abanyehayiti ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere bazahora babibukiraho.
Uretse kuba aba bapolisi b’u Rwanda bashimirwa n’abanyehayiti, amahanga n’abo bari kumwe b’ahandi, ibikorwa byiza babakoreye mu kubungabunga amahoro n’ibindi ngo bavuyeyo babatijwe akazina n,abanyehayiti ka Cousin ( ababyara cg babyara babo) ku buryo ngo aho banyuraga hose babahamagaraga ngo Cousin.
Munyaneza Theogene / intyoza.com