Kamonyi: DASSO watoraguye Amadorali 800 akayasubiza yarashimiwe
Umukozi w’urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) yashimiwe muruhame n’ubuyobozi bw’akarere nyuma yo gutora amadorali n’ibyangombwa akabisubiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa gatatu Taliki ya 3 Kanama 2016, bwashimiye umu DASSO wagaragaje igikorwa cy’ubutwari ubwo yatoraguraga amadorali 800 ya Amerika (hafi ibihumbi 650 by’u Rwanda) n’ibyangombwa akabishyikiriza ubuyobozi ngo bihabwe nyirabyo.
DASSO Nshuti Mbonyingabo Clement, niwe watoraguye ndetse asubiza amafaranga y’amanyamerika angana n’amadorali 800 hamwe n,urwandiko rw’inzira (Passport ) Indangamuntu hamwe n’icyangombwa cyo gutura mu gihugu cya CANADA.
DASSO Nshuti, atoraguraga aya Madorali 800 n’ibyangombwa, hari Taliki ya 31 Nyakanga 2016, akibitoragura mu kagari ka Gihinga umurenge wa gacurabwenge, yabishyikirije Irakarama Albert uhagarariye DASSO mu karere aho nawe yahise abishyikiriza ubuyobozi bw’akarere ngo hashakwe nyirabyo.
Judithe Niyonizera, wari wataye aya madorari n’ibyangombwa, ahamagarwa ngo yatunguwe cyane no kumva ibyangombwa n’amafaranga byatoraguwe, yatunguwe kandi n’uburyo yashakishijwe agasubizwa byose nta nakimwe kibuzemo.
Niyonizera Judithe, yatangaje ko igikorwa yabonye kidasanzwe, yatangaje ko yari agiye gutanga itangazo rirangisha ariko ko atari agifite icyizere cyo kubona amadorali ye, ngo yumvaga wenda nagira amahirwe azabona gusa ibyangombwa.
Uyu Judithe Niyonizera, yatangaje ko abanyarwanda muri rusange bamaze gutera imbere mu kwerekana umutima w’ubunyangamugayo n’ubupfura, yavuze ko atabona uko ashimira uyu DASSO ku gikorwa cy’ubutwari yagaragaje, yiyemeje kuzamushimira by’umwihariko ku giti cye.
Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wari witabiriye umuhango wo gushyikiriza uyu Judithe Niyonizera Amafaranga ye n’ibyangombwa, yashimiye cyane uyu DASSO Nshuti, avuga ko igikorwa yakoze ari igikorwa cy’ubutwari.
Udahemuka Aimable, ashimira DASSO Nshuti Mbonyingabo yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akarere buzamugenera igihembo nubwo yirinze gutangaza muruhame ubwoko n’agaciro k’igihembo akarere kazagenera uyu DASSO Nshuti Mbonyingabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com