Karongi: Umushoramari Mugambira Aphrodis yatawe muri yombi na Polisi
Mugambira Aphrodis, umushoramari akanaba nyiri Hotel Golf Eden Rock imwe muzikomeye mu karere ka Karongi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorere muri aka karere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Taliki ya 3 Kanama 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi intara y’uburengerazuba, yataye muri yombi ndetse ifunga Mugambira Aphrodis, Umushoramari akaba na nyiri Hotel Golf Eden Rock.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Mugambira aphrodis, yemejwe na CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba.
CIP Kanamugire, aganira n’intyoza.com, yemeje ifatwa rya Mugambira Aphrodis. yatangarije intyoza.com ko uyu mugambira Aphrodis akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cyo Gushishikariza, koshya no kuyobya abantu ubajyana muburaya.
CIP Kanamugire, yabwiye kandi intyoza.com ko Mugambira akiri mu maboko ya Polisi aho barimo gukora iperereza ryimbitse ku byaha akurikiranyweho kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.
Mugambira Aphrodis, mu minsi mike ishize bamwe mu bakozi bamukoreraga bashyize hanze ukuri kw’ibikorwa bamuvugagaho ko yabategekaga ndetse ategeka bamwe mu bakobwa bamukorera muri Hotel kuryamana n’abakiriya uwanze ngo akirukanwa.
Umukozi umwe mu bahoze bakorera Mugambira, yandikiye akarere ka Karongi agasaba ko we na bagenzi be kabafasha kurenganurwa kuko bari birukanywe badahembwe aho mu ibaruwa ari naho yanagaragarije intandaro y’iyirukanwa ko yari ishingiye ku kwanga guherekeza abakiriya ba Hotel mu byumba no kuryamana nabo.
Umwe mu bakozi kandi bari batanzweho umugabo ( uwari Manager wa Hotel) ubwo yahamagarwa agatanga ubuhamya yemeza ko ibyo abakobwa bavuga byo guhatirwa kuryamana n’abakiriya aribyo, Mugambira yamujyanye mu rukiko arafungwa amurega gukora agatsiko ko kumusebya ariko birangira agizwe umwere none Mugambira niwe wamusimbuye kwinjira uburoko.
Munyaneza Theogene / intyoza.com