Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 3 ziri muri Santarafurika zashimiwe
Uwungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA yashimye uburyo ingabo z’u Rwanda zikora Kinyamwuga.
Uwungirije Umugaba Mukuru w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), Maj Gen SIDIKI D. TRAORE yishimiye cyane uburyo ingabo z’u Rwanda zikora kinyamwuga mu butumwa bw’amahoro.
Maj Gen SIDIKI TRAORE, ibi yabivugiye mu kigo kibamo ingabo z’u Rwanda cyitwa: SOCATEL M’Poko camp, kiri mu murwa mukuru i Bangui, ubwo yasuraga ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 3 zikorera ubutumwa bw’amahoro muri Repuburika ya Santarafurika.
Gen Traore, mu byo yaganirije ingabo z’u Rwanda, yavuze ko kuva yatangira ubutumwa bwe muri MINUSCA atatunguwe n’ibivugwa ko ingabo z‘u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ari intangarugero, bafite ikinyabupfura, bakaba banakora akazi kinyamwuga.
Yagize ati: “Ntabwo natunguwe no kumva ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ari intangarugero, kubera ko ubunyamwuga bwanyu burazwi ku Isi hose ahakorerwa ubutumwa bw’amahoro muri Loni”.
Yakomeje yifuriza ingabo z’u Rwanda gukomera ku kinyabupfura bafite no kwirinda ikintu cyose cyasiga isura mbi ibikorwa byabo nko gukora ihohotera rishingiye ku gitsina iryo ariryo ryose byagaragaye ko ari bimwe mu bikunze kwangiza isura y’ingabo mpuzamahanga ziba ziri mu butumwa.
Muri uru ruzinduko, Uwungirije Umugaba Mukuru w’ingabo za MINUSCA yari kumwe n’Umuhuza w’Ibikorwa byose bya Gisikare i Bangi, Brig Gen M. ZANKARO hamwe n’abandi ba Ofisiye batandukanye bakorera muri MINUSCA.
Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com