Ikiryabarezi cyatumye umugabo n’umugore bikundaniraga biyahura
Umugabo n’umugore we, nyuma yo kuguza amafaranga bakajya murusimbi ku cyuma cy’umukino w’amahirwe, bariwe ifaranga ryose bagujije bahitamo kwimanika mu mugozi.
Thabiso Malunga n’umugore we Jessy Ntuli, bombi ni abo mu gihugu cya Zambiya, bagujije amafaranga ibihumbi 50 akoreshwa muri iki gihugu bajya mu mukino w’amahirwe ukoresha icyuma, bariwe amafaranga yose bagujije batashye bahitira mukagozi kwiyahura.
Amafaranga uyu mugabo n’umugore bagujije, bayagujije umukirisitu basengana bamwizeza ko barahita bayamusubiza kuko bari bizeye ko urusimbi bagiyemo rurabahira bakunguka, bakinnye n’icyuma kirabarya bataha bimyiza imoso.
Ubwo inkuru y’urupfu rwabo yageraga kuri nyiri ukubaguriza amafaranga, yavuze ko abaguriza bamwizezaga ko bahita bayabona kuko bumvaga bari bwunguke bagasubiza ayo bagujije nabo bagatwara inyungu.
Imikorere y’iki cyuma, yagereranywa n’ibyuma by’imikino y’amahirwe bikoreshwa hano mu Rwanda (Slot machines) aho mu gihe gishize byari byarafunzwe by’agateganyo ariko bikaba bimwe muri byo byongeye gukomorerwa, hano bizwi ku mazina y’ibiryabarezi.
Iki cyuma cy’imikino y’amahirwe benshi bita urusimbi, iyo ushyizemo amafaranga ngo kikungukira agera kuri mirongo itatu ku ijana by’ayo wagishyizemo (30%) gusa benshi mubagikina bahamya ko kukirya bigoye ko ahubwo benshi kibacyura amara masa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com