Abakoresha umuhanda bica amategeko awugenga bavugutiwe umuti
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yashyizeho uburyo bushya bwo gukumira impanuka n’andi makosa akorerwa mu muhanda.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) ryatangaje ko ryashyizeho uburyo bushya bwo kwifashisha gucunga umutekano wo mu muhanda, aho buzafasha gukumira impanuka zo mu muhanda no guca burundu amakosa agenda agaragara, akorwa na bamwe mu batwara ibinyabiziga.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ryatangiye gukoresha imodoka zaryo zidafite ibirango bya Polisi birimo nimero zisanzwe ziranga imodoka za Polisi, amabara aranga Polisi y’u Rwanda n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yagize ati:” Izi modoka zatangiye gukorera hirya no hino mu gihugu. Zirimo abapolisi bambaye imyenda isanzwe ya gisivili aho zizenguruka mu mihanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Ntara aho bibaye ngombwa. Abapolisi bacu bazirimo baba bafite amakarita abaranga ko ari abapolisi. Mu gihe rero babonye umuntu utwaye ikinyabiziga ari mu makosa runaka, bazajya bamuhagarika bakoresheje amatara ari mu modoka zavuzwe hejuru afite amabara atandukanye”.
CP Rumanzi, yakomeje avuga ko abapolisi bazajya basaba umushoferi ibyangombwa byose bijyanye no gutwara ibinyabiziga hanyuma basanga ari mu makosa runaka akabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.
CP Rumanzi yakomeje kandi agira ati:” Bamwe mu batwara ibinyabiziga bakorera ku jisho aho usanga iyo bageze ku mupolisi uri mu muhanda bagenda neza ariko iyo bamuciyeho bakagendera ku muvuduko ukabije, ku buryo hari igihe nko muri kilometero imwe usanga bakoze impanuka. Abandi nabo usanga bapakira abantu benshi mu modoka (ibyo bita gutendeka) hanyuma bakagenda banyura inzira zitandukanye bakwepa abapolisi kuko baba bazi aho bari cyangwa babonye ibinyabiziga barimo, abandi ugasanga bavugira kuri terefone maze babona umupolisi bakabireka. Hari n’abandi batwara ibinyabiziga bakagenda babwira bagenzi babo ngo abapolisi bari aha n’aha babatungira agatoki”.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda yakomeje avuga ko ubu buryo bushya buzareba buri wese ukoresha umuhanda, wica amategeko yawo, haba abanyamaguru, abatwara amagare ariko cyane cyane abatwara imodoka. Ubu buryo bushya bukazafasha mu kongera ingufu kurinda umutekano wo mu muhanda hagamijwe gukumira impanuka.
CP Rumanzi akaba asaba ubufatanye bwa buri wese mu gukumira impanuka hubahirizwa amategeko y’umuhanda
Mu mezi 14 ashize, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015 kugera muri Kanama 2016, habayeho impanuka z’imodoka zitwara abagenzi 245, aho zaguyemo abantu 91 mu gihe abandi 408 bakomeretse ku buryo bukomeye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com