Kamonyi: Kurekurwa kwe kwibazwaho n’abaturage bibwiraga ko yakagombye kuba afunzwe
Gufungurwa by’agateganyo kwa Mukamusongarere Ruth ukurikiranyweho gutema umwana kwashyize abaturage mu gihirahiro bibaza buryo ki afunguwe.
Mukamusongarere Ruth utuye mu mudugudu wa Kagarama akagari ka Gihinga umurenge wa Gacurabwenge, bamwe mu baturanyi be barimo n’abo yatemeye umwana bibaza impamvu bamubonye atashye kandi bari bazi ko afunze.
Mukamusongarere, afite imyaka 62 y’amavuko. Nyuma yo gutema umwana w’umuturanyi akamukomeretsa amusanze mu murima we w’imbuto za Manderena, yarafunzwe ariko afungurwa by’agateganyo ari nabyo byibajijweho n’abaturanyi barimo n’abo yatemeye umwana.
Mukamusongarere, nawe ubwe avuga ko yaburanye ariko akabona ararekuwe. Avuga ko yahawe igihe cyo kujya ajya kwitaba. Avuga kandi ko nawe atazi niba aricyo gihano yahawe ku cyaha akurikiranyweho.
Ndahayo watemewe umwana, avuga ko atiyumvisha uburyo uyu Mukamusongarere wamutemeye umwana yafunguwemo akagaruka murugo.
Ndahayo agira ati:” Twebwe ntabwo tuzi ukuntu uriya mudamu yarekuwe, kuko umuntu yarafashwe arafungwa bucyeye tugiye kubona tubona araje, tuyoberwa ukuntu atashye”.
Umugiraneza Marthe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, aganira n’intyoza.com yatangaje ko Mukamusongarere yatemye umwana agafatwa na Polisi agafungwa nyuma agashyikirizwa ubushinjacyaha. Amakuru y’ifungurwa rye avuga ko yayabwiwe n’uwo yatemeye umwana.
Umugiraneza, avuga ko nyuma yo kumenya iby’iri fungurwa ryari ryahangayikishije bene gutemerwa umwana ngo yagiye gushaka ubushinjacyaha kugira ngo abone icyo abwira umuturage wamusangaga amusaba ubusobanuro.
Nyuma yo kuganira n’ubushinjacyaha, bwamubwiye ko babaye bamurekuye by’agateganyo kuko babonye irekurwa rye ntacyo ryakwangiza, ko ariko bakirimo kwegeranya amakuru n’ibimenyetso kugira ngo azaburanishwe mu mizi imbere y’urukiko.
Mukamusongarere, icyaha yakoze aracyemera ndetse yanagisabiye imbabazi umubyeyi w’umwana, anatanga amafaranga ibihumbi 90 yo kumuvuza no kumwondora ariko ngo umuryango mugari w’umwana izi mbabazi wanze kuzemera.
Munyaneza Theogene / intyoza.com