Abakozi 60 baturuka muturere tunyuranye bahuguriwe ku kurwanya ubucukuzi butemewe n’amategeko
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurengera ibidukikije, ryahuguye ndetse ryibutsa abakozi bashinzwe kurengera ibidukikije, ubucukuzi n’amashyamba ibijyanye n’inshingano zabo.
Abakozi b’akarere bashinzwe kurengera ibidukikije, ubucukuzi n’amashyamba bibukijwe ko mu nshingano zabo z’ibanze harimo no kureba ko nta bucukuzi butemewe bukorerwa aho bashinzwe.
Ni ubutumwa bahawe na Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi , umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda, mu mahugurwa ku mabwiriza y’ubucukuzi bw’amabuye yabaye ku italiki 2 Nzeli 2016 mu kigo cya St André kiri i Kabgayi mu karere ka Muhanga.
Mu bitabiriye aya mahugurwa y’icyumweru kimwe, harimo abashinzwe ubucukuzi n’amashyamba muri buri karere, hakaba n’abashinzwe ibidukikije ku nzego z’uturere.
SP Mbabazi yagize ati:” Iyo tuvuga ku birebana n’ubucukuzi, ni mwe mboni zabwo, niyo mpamvu mbashishikariza kwihatira kurwanya ubucukuzi butemewe”.
Yakomeje agira ati:” Abaturage bazababaza icyo mubamariye nimudakora neza inshingano zanyu zo kurinda ibidukikije. Mwibuke ko ishami rishinzwe kurengera ibidukikije rifite inshingano zo kureba ko ntawe ukora ibyangiza ibidukikije cyangwa ntawe unyuranya n’amategeko arengera ibidukikije, niyo mpamvu mukwiye kujya muduha amakuru y’ahantu hose hagaragara ibyo bikorwa”.
Yabibukije icyatumye ishami ayobora rijyaho n’inshingano zaryo maze abasaba guhora basangira amakuru igihe cyose.
SP Mbabazi, atangaza ko ibyaha byangiza ibidukikije bidakunze kuba byinshi ugereranyije n’ibindi byaha, ndetse ntibizwi nk’ibyaha bibangamiye iterambere ariko avuga ko hatagize igikorwa byazaba ikibazo ku bukungu bw’igihugu.
Yagize ati:”Uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije si ukubahisha amategeko gusa, ifite n’uruhare mu gutanga inyigisho mu byo kurengera ibidukikije ndetse n’amategeko abirengera ndetse inatanga ubukangurambaga ku kubyitaho”.
Iri shami ryashyizweho muri Kamena 2015, rikaba rikora ubugenzuzi mu gihugu hose ku buryo ibidukikije byitabwaho, ritanga amahugurwa ahoraho ku bapolisi mu bijyanye no kurengera ibidukikije.
Iri shami rya Polisi rifite kandi ububasha bwo gufata, gufunga no gukurikirana ibyaha byose bifite aho bihuriye n’ibidukikije.
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Ubucukuzi butemewe ni bubi kuko butuma umutungo w’igihugu ugabanuka hadatangwa imisoro, no kuvunisha inzego z’umutekano zihiga bene abo bacukuzi bacurura mu buryo butemewe, nibyiza rero kuba abacukuzi baturuka mu turere twose twigihugu babashije guhugurwa ububi bwabyo. bukaba bagomba guhugura n’abandi basize iwabo twizereko bizakumira abashakaga kubikora.