Kicukiro: Ukekwaho kwambura igitsina gore amasakoshi, Telefone ngendanwa n’ibindi yarafashwe
Severin Habyarimana ukurikiranyweho kwambura igitsina gore amasakoshi, Telefone ngendanwa n’ibindi ari mu maboko ya Polisi aho anakurikiranyweho guha umupolisi ruswa ngo amurekure.
Habyarimana Severin afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama mu karere ka Kicukiro azira kugerageza guha umupolisi wari ku kazi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 3400 kugira ngo amurekure ubwo yafatwaga acyekwaho kwambura igitsina gore amasakoshi, telefone ngendanwa, n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Habyarimana yagerageje gutanga iyo ruswa nyuma y’aho we n’abandi batatu bafatiwe mu kagari ka Nyarurama, ho mu murenge wa Kigarama bacyekwaho gukora icyo cyaha.
Abo batatu bafunganywe na we ni Habimana François, Murengerantwari Jean Baptiste na Habyarimana Juma.
SP Hitayezu yagize ati:”Habyarimana amaze gufatanwa na bagenzi be yageretse icyaha ku kindi agerageza gutanga ruswa kugira ngo arekurwe ariko ntibyamuhira.Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera ikibi mu kindi”.
Avuga ku bubi bwa ruswa, SP Hitatezu yagize ati:”Aho iri, serivisi ihinduka igicuruzwa kandi ubusanzwe kuyihabwa ari uburenganzira. Buri wese arasabwa kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru ku gihe y’abayaka, abayakira n’abayitanga kubera ko bimunga ubukungu”.
Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, akaba ari yo mpamvu yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).
Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatseguha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Intyoza.com