Kamonyi: Ubwoba ni bwose k’umuturage umaze iminsi aterwa amabuye ku nzu ye
Umuturage witwa Uwimana Bujeni utuye mu murenge wa Runda akagari ka Kagina mu mudugudu wa kagina, iyo abonye bwije ntaba azi ko bucya bitewe n’amabuye aterwa mu gihe cy’ijoro.
Uwimana Bujeni, umuturage utuye mu murenge wa Runda akagari ka Kagina umudugudu wa kagina, atewe ubwoba n’ibihe amazemo iminsi by’abantu bataramenyekana bamutera amabuye hejuru y’inzu ye.
Ibyo gutera amabuye ku rugo rw’uyu Uwimana ufite imyaka isaga 70 y’amavuko, bimaze gukorwa inshuro eshatu kuko bwa mbere ngo byatangiye taliki ya 13 byongera taliki ya 17 na 18 Nzeli 2016.
Uwimana, avuga ko iki ari ikibazo kimukomereye ndetse giteye ubwoba kuri we n’umuryango we. Avuga kandi ko batewe impungenge n’uku kwibasirwa bagaterwa amabuye hejuru y’inzu n’abantu bataramenyekana mu masaha y’ijoro.
Kuri uyu wambere taliki ya 19 Nzeli 2016, ubwo mu ijoro rya taliki ya 18 amabuye yaterwaga hejuru y’inzu, baraye badasinziriye ubwoba ari bwinshi ndetse abana bakaba barasibye ishuri kuko bari baraye bicaye bafite ubwoba ndetse no guhungabanywa n’ibi bikorwa by’urugomo bibakorerwa.
Bamwe mu baturanyi ba Uwimana, bavuga ko ibi bikorwa by’urugomo bimukorerwa byo gutera amabuye hejuru y’inzu ye bibahangayikishije, ko ariko kandi nabo bibagiraho ingaruka kuko urusaku rw’amabuye aterwa kumabati rutuma badasinzira ndetse bamwe bagafata umwanya wo kujya guhiga abayatera nubwo bataragira uwo bafata.
Iterwa ry’aya mabuye, yaba Uwimana ndetse n’abaturanyi bavuga ko bikorwa mu masaha yo kuva saa moya n’igice z’ijoro kugera hafi saa sita z’ijoro. Gusa bamwe mu baturanyi usanga batabivugaho kimwe kuko bamwe batekereza ko byaba ari imyuka mibi cyangwa se amashitani abikora ngo kuko ntawe barafata kandi iyo biba bashakisha hose bakabura uyatera.
Mukamudenge Melanie, umuturage w’uyu Uwimana we avuga ko abona ibi bikorwa nk’iby’urugomo, gusa akavuga ko nk’umuturanyi abona bikabije, avuga ko batabara ariko bakaba nta muntu bari bafatira muri ibi bikorwa by’urugomo.
Nzaramba Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagina, yatangarije intyoza.com ko ikibazo cy’iterwa ry’amabuye ku nzu y’uyu muturage bamaze kukimenya ko ndetse bagerageje kumutabara ariko ngo bakaba nta muntu bari bafata ngo abiryozwe.
Nzaramba, Avuga kandi ko abaturage bafatanije n’ubuyobozi bakoze irondo ngo barebe ko bagira uwo bafata ariko bikaba ntacyo biratanga nubwo bagikomeje gushakisha uko bamenya abakora ibi bikorwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com