Rusizi: Umutingito wangije ibitari bike unahitana ubuzima bw’umuntu
Kuri uyu mugoroba w’italiki 23 Nzeli 2016, umutingito wateje ibyago bitari bike aho wangije ndetse ugahitana ubuzima bw’umuntu
Umutingito wumvikanye mubice bimwe na bimwe by’u Rwanda, kuri benshi wabasizemo ubwoba, bamwe bahunga ibice bari barimo ariko kandi abandi wasize utwaye ubuzima bwabo unangiza ibitari bike cyane mu karere ka Rusizi.
Mu karere ka Rusizi mu mujyi wa Kamembe, uyu mutingito wangije ibitari bike aho washenye inzu ikagwira imodoka ikangirika ariko kandi benshi mu bantu bari hafi aho bagakomereka aho harimo n’uwahasize ubuzima.
Imibare iva mu karere ka rusizi cyane kubitaro bya gihundwe ari nabyo byakiriye abakomeretse, igaragaza ko mubageze kubitaro bakakirwa abagera kuri 20 bakomeretse harimo umwe wahageze yakomeretse cyane kuramira ubuzima bwe bikanga akahasiga ubuzima. Gusa iyi mibare yatangajwe si ihame kuko gutabara abakomeretse no kureba ibyangiritse byo byari bigikomeza.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe Nshizirungu Placide, yemereye umunyamakuru w’ukwezi.com dukesha iyi nkuru ko mu bantu bageze kuri ibi bitaro, abagera kuri 20 aribo bari bakomeretse nubwo imibare yari itaramenyekana yose ariko kandi muri aba umwe wari wakomeretse cyane yageze kubitaro ahita ashiramo umwuka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com