Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zashatse gukiza ubuzima bw’abantu zisanga byarangiye
Abantu batatu barohamye mu kiyaga cya kivu kuri uyu wa gatanu, ubwo ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (RDF marine Regiment) zajyaga gukiza ubuzima bwabo zasanze bamaze gupfa.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Nzeli 2016 ahagana saa munani z’amanywa, ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (RDF Marine Regiment) ubwo zajyaga gutabara abantu batatu bari barohamye rwagati mu mazi y’ikiyaga cya Kivu mu kagali ka Kiraga, umurenge wa Nyamyumba Akarere ka Rubavu zasanze batakiri bazima zirohora imirambo.
Imirambo y’aba bantu uko ari batatu barohowe mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, yavanywe mu mazi izanwa imusozi. Imaze kugezwa imusozi, ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zayishyikirije Polisi y’u Rwanda
Aba bantu batatu barohamye mu kiyaga rwagati, nkuko tubikesha urubuga rw’ingabo z’u Rwanda, zifuzaga kuba zabatabara ngo zikize ubuzima bwabo ariko ntibyakunda. Nyuma yo kugeza imirambo yabo imusozi, Polisi yakoze akazi kayo ko kwakira imirambo no kujya gukora ibizamini hamwe no gushakisha imyirondoro ndetse no gushaka imiryango yabo kugira ngo bashyingurwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com