Kigali: Hatangijwe igikorwa cyo gushyira mu modoka utugabanyamuvuduko
Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hamwe n’izitwara imizigo, nizo zabimburiye izindi mu gushyirwamo utugabanyamuvuduko.
Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ikoreshwa n’ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’izipakira imitwaro; ubu akaba ari bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka z’imodoka mu muhanda ziterwa no kurenza urugero rw’umuvuduko ugenwa n’amategeko.
Akagabanyamuvuduko gakoranye ikoranabuhanga rihanitse ku buryo gatuma utwaye imodoka atarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha.
Agendeye ku makuru kegeranije ajyanye n’imitwarire y’imodoka, umupolisi cyangwa undi wese ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda, abasha kumenya niba imodoka yarengeje umuvuduko ugenwa n’amategeko cyangwa ko habayeho ikoreshwa nabi ryako.
Atangiza ku mugaragaro icyo gikorwa cyabereye ku Kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye i Remera mu karere ka Gasabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana yavuze ko uzangiza icyo gikoresho ku mpamvu izo ari zo zose azahanwa kuko azaba arwanya gahunda za Leta zigamije kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.
Iki gikorwa kije kubahiriza Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’Akagabanyamuvuduko mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka za hato na hato zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu.
Minisitiri Nzahabwanimana yakomeje ubutumwa bwe agira ati:” Imodoka zose zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’izipakira imitwaro zigomba gushyirwamo akagabanyamuvuduko”.
Yanenze umuco mubi wa bamwe mu batwara imodoka bakoresha ibimenyetso bitandukanye mu kubwirana ko mu cyerekezo bajyamo hari inzego zishinzwe kubahiriza umutekano wo mu muhanda, aho yavuze ko biri mu bitera impanuka bitewe no kwirara.
Yagize kandi ati:”Abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gukorera ku ijisho. Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni inshingano za buri wese. Abatarebwa n’iri Teka rya Perezida; ni ukuvuga abatwara ibindi binyabiziga; ntibabujijwe gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo”.
Minisitiri Nzahabwanimana yaboneyeho gushima inzego zagize uruhare muri iki gikorwa zirimo Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, ndetse n’Amakompanyi atwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yavuze ko ushaka akagabanyamuvuduko agana Beno Car Limited, kandi yibutsa ko ari yo idushyira mu modoka.
Itangizwa ku mugaragaro ry’ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka ryishimiwe n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho bemeza ko umuvuduko urenze urugero rugenwa n’amategeko biri mu biteza impanuka mu muhanda.
Umwe muri bo ukorera Impuzamashyirahamwe Nyarwanda y’Amakoperative atwara abagenzi mu buryo bwa rusange (RFTC) witwa Ramathan Nsabimana yagize ati:”Noneho abagenzi bagiye kujya bagenda umutima uri mu gitereko, bitandukanye na mbere aho babaga batizeye ko bagera aho bajya amahoro bitewe na bamwe muri twe bica amategeko y’umuhanda nkana”.
Undi ukorera Volcano Express witwa Marakiya Kamana yagize ati:” Akagabanyamuvuduko kadufitiye akamaro kubera ko impanuka idatoranya.
Abazubahiriza ikoreshwa ryako bazazigama amafaranga y’amande bacibwaga kubera kurenza umuvuduko ugenwa n’amategeko”.
Intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
Big up RNP. Utugabanya muvuduko ni ingenzi. Nkunda ukuntu police yacu yita kumutekano wabanyarwanda. Abashoferi natwe tugerageze gukurikiza impanuro namabwiriza duhabwa na police yacu kuko nitubikurikiza accidents zizagabanuka.
Leta yakoze neza kuko bizagabanya impanuka zabaga mu mihanda cyane cyane ku modoka zitwara abagenzi nizitwara imizigo, bizanafasha polisi yacu kukazi yagiraga ko gucunga imodoka zifite umuvuduko munini.