Rulindo: Umugabo akoresheje icyuma, yishe umugore we amukebye ijosi
Umugabo witwa Biziyaremye Yohani Mariya Viyani w’imyaka 35 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amukebye ijosi.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 3 ukwakira 2016, mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru, umugabo Biziyaremye w’imyaka 35 y’amavuko yishe umugore we witwa Muhawenimana Ernestine w’imyaka 36 y’amavuko amukebye ijosi. Uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bushoki muri aka karere.
Biziyaremye, yari atuye mu kagari ka Mugote mu murenge wa Ngoma, amakuru aturuka mu baturanyi bazi neza uyu muryango ahamyako bombi, umugabo n’umugore bari umuryango wari ubayeho mu makimbirane.
Biziyaremye, mu minsi ishize yigeze gufungwa imyaka itandatu, nyuma yo gufungwa yaje gufungurwa asanga umugore we yarabyaye umwana hanze, ibi byarushijeho kuzana umwuka utari mwiza muri uyu muryango biviramo uyu mugabo gutandukana n’umugore we ajya kwishakira undi.
Iyicwa rya Muhawenimana ngo ryaturutse kandi ku murima bapfaga umwe ashaka ko ugurishwa bakawugabana undi akabyanga, umugabo ngo yahurujwe ko uyu mugore we Muhawenimana awurimo aza aje kuwumwirukanamo.
Ubwo Biziyaremye yageraga ku murima ngo habayeho guterana amagambo kuri we n’umugore we Muhawenimana ari nawe mugore w’isezerano. Umugabo ngo yaje kumukubita urushyi hanyuma ubwo umugore yabonaga asumbirijwe ariruka ariko umugabo amwirukaho ari nabwo ngo yamutegaga akitura hasi agahita afata icyuma akamukeba ijosi undi agahita apfa.
Mu gihe Biziyaremye yaburanishwa agahamwa n’icyaha, yahanishwa ingingo ya 142 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho iyi ngingo ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kwica umugore we ahanishwa igifungo cya Burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com