Gasabo: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu bane abandi bane barakomereka
Kuri iki cyumweru taliki ya 30 ukwakira 2016, ahagana saa tanu z’amanywa mu mudugudu wa Bisenga akagari ka Bisenga mu murenge wa Rusororo, imodoka yagonze abantu bane bahita bapfa naho abandi bane barakomereka.
Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota Everest RAB 447 T, yari itwawe n’umushoferi witwa Nzaramba Francois, yataye umuhanda ahazwi nko kucyagakwerere igonga abantu bane bahita bapfa naho babiri barakomereka.
Nkuko bitangazwa na CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu bari muri iyi modoka uko bari batandatu, babiri muribo ngo bakomeretse barimo n’umushoferi wari uyitwaye naho bane bavamo nta kibazo.
CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, atangaza ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana ko ariko kuva yaba hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekanye icyayiteye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com