Muhanga: Imyiteguro y’inama nkuru y’Igihugu ya 11 y’abana irarimbanije
Abana bo mu karere ka Muhanga bazitabira inama nkuru y’Igihugu ya 11 y’abana iteganijwe kuba tariki ya 8 Ukuboza 2016 bakomeje imyiteguro igamije guhuriza hamwe ibitekerezo n’icyo bazaserukana.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 ugushyingo 2016, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ifatanije n’akarere ka Muhanga baganiriye n’abana bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku karere mu rwego rwo gutegura no kunoza imyiteguro y’inama nkuru y’Igihugu ya 11 y’Abana.
Muri iki kiganiro, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, Akarere ndetse n’Abana muri rusange baganiriye cyane ku myiteguro y’Inama hamwe n’insanganyamatsiko izaganirwaho muri uyu mwaka aho igira iti:” Umuco, umusingi w’uburere buboneye”.
Iranzi Lea, umuyobozi w’ihuriro ry’abana mu karere ka Muhanga yabwiye intyoza.com ko bimwe mubyo biteguye kujyana mu nama nkuru y’Igihugu ya 11 y’Abana bikubiye mu gushimira Igihugu uburyo kibitaho nk’abana ariko kandi ngo bakazanajyana ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo bitandukanye by’ibyo abana bahura nabyo basaba ko byashyirwa mubikorwa.
Iranzi yagize ati:” Abana bafite ibibazo nitwe tuba tubazi, nitwe tubaturukamo kandi tuganira nabo, hari ibibazo by’abana batiga kubera bafite ibibazo by’ubukene, hari abatiga bari iwabo, abari mu mihanda, hari ibibazo by’amakimbirane mu miryango akenshi binaba intandaro yo kutiga, kujya mu mihanda n’ibindi, bose bagomba kubarurwa bakamenyekana”.
Iranzi, akomeza avuga ko imyitwarire myiza y’umwana ariyo imuhesha no kuzitwara neza amaze gukura, aha yaciye umugani ugira uti:” uzaba imbwa mu mpeshyi umubona mu itumba”. Bivuze ngo utarateguwe mu bwana ntabwo azaba umugabo cyangwa umugore mwiza akuze.
Benilde Uwababyeyi, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yatangarije intyoza.com ko imwe mu mpamvu yo kwegera aba bana mbere y’inama yabo ari ukubafasha kwitegura, kureba aho bageze no kubashishikariza kwegeranya ibyo bazaserukana mu bandi bana.
Uwababyeyi, avuga ko mu guhitamo insanganyamatsiko izaganirwaho binashingiye ku guha agaciro umuco, agira ati:” Igihugu kitubakiye k’Umuco amajyambere yacyo ntaramba. Turashaka y’uko abana basigasira umuco nyarwanda urangwa n’indangagaciro zirimo; Gukunda Igihugu, Gukunda Umurimo, kubaha Imana no gukunda umuryango”.
Uwamahoro Beata, umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko icyo nk’akarere biteze kuri aba bana ari ibitekerezo byiza bazagaragaza ari nabyo bizavamo imyanzuro y’ibyo bazashyira mubikorwa mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umwana no guharanira iterambere rye rimutegurira kuba uw’ingirakamoro mu muryango n’Igihugu.
Mu karere ka Muhanga, abana bazitabira inama nkuru y’Igihugu ya 11 y’Abana iteganijwe kuwa 8 Ukuboza 2016 ni abana 14. Barimo abana 12(Umwe muri buri murenge), hakiyongeraho umwana umwe uhagarariye ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Akarere hamwe n’undi mwana umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com