Abantu basaga 120 bahitanywe na Gariyamoshi mubuhinde
Impanuka ya gariyamoshi mu gihugu cy’ubuhinde yaguyemo abantu basaga 120 naho abandi basaga 150 bayikomerekeramo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 mu masaha ya mugitondo, mu majyaruguru y’igihugu cy’ubuhinde habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abatari bake n’abandi barakomereka.
Impanuka ya Gariyamoshi yabaye, abantu 120 nibo bapfuye abandi barenga ijana na mirongo itanu barakomereka. Iyi mpanuka yabereye hafi y’umujyi wa Kanpur mu ntara ya Uttar Pradesh kuri iki cyumweru mu masaha ya mugitondo ubwo benshi mu bagenzi bari basinziriye.
Abashinzwe ubutabazi hamwe n’abandi bafasha k’ubushake bwabo bakomeje kugerageza kureba ko haba hari abandi bantu bahitanywe n’iyi mpanuka cyangwa se abo barokora dore ko ibice 14 by’iyi gariyamoshi byose byatandukanye.
Icyateye iyi mpanuka ndetse ibi bice byose uko ari 14 bya gariyamoshi bigatandukana, nkuko tubikesha Le monde.fr ngo ntabwo kiramenyekana ndetse ngo n’umubare w’abapfuye n’abakomeretse ushobora kwiyongera.
Abantu hafi miliyoni 23 mu buhinde ngo bakoresha inzira za gariyamoshi k’umunsi, nkuko kandi byatangajwe kurubuga twitter na Suresh Prabhu Minisitiri ufite mu nshingano ze iby’inzira za gariyamoshi, yatangaje ko iperereza rigiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateje iyi mpanuka.
Igihugu cy’ubuhinde ni kimwe bihugu byo ku Isi bifite inzira za gariyamoshi nyinshi. Izi nzira cyangwa se imihanda yagenewe kunyurwamo na gariyamoshi ngo ntabwo ajya asanwa bityo bigatuma kenshi impanuka nk’izi zikunda kuba muri iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com