Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Valens Ndayisenga
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yishimiye intsinzi ya Valens Ndayisenga watwaye isiganwa ry’amagare ryazengurukaga u Rwanda (Tour du Rwanda) anashimira abitabiriye isiganwa n’abanyarwanda babaye hafi bagafana.
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 ugushyingo 2016, abinyujije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yashimiye cyane umukinnyi w’amagare Valens Ndayisenga ku bw’intsinzi ye yo kwegukana irushanwa ry’amagare ryazengurukaga u Rwanda (Tour du Rwanda) 2016.
Perezida Paul Kagame, yifatanije kandi muri rusanjye n’abanyarwanda bose bitabiriye kureba uyu mukino w’amagare bakanashyigikira by’umwihariko abakinnyi b’abanyarwanda bitabiriye iri siganwa.
Perezida Kagame yagize ati:”Twifatanyije nawe mu byishimo Valens Ndayisenga, watsindiye Tour du Rwanda 2016 yabaye mu buryo bushimishije. Ndashimira abakinnye muri uyu mukino bose n’Abanyarwanda bavuye mu ngo bakareba ndetse bakanabashyigikira”.
Valens Ndayisenga, ni umukinnyi w’Umunyarwanda ukina umukino w’amagare akaba akinira ikipe ya Dimension Data yo mu gihugu cya Afurika y’epfo, iyi ibaye inshuro ya kabiri yegukana isiganwa ry’amagare mu Rwanda (Tour du Rwanda) kuko iyo mu mwaka wa 2014 nayo ariwe wari wayegukanye.
Ndayisenga, aka ni agahigo ashyizeho kuko kuva isiganwa ry’amagare mu Rwanda ryagirwa mpuzamahanga niwe munyarwanda wa mbere ubashije kwegukana Tour du Rwanda inshuro ebyiri yikurikiranije nubwo ubu yaje akinira indi kipe mu gihe ubwa mbere yakiniraga ikipe ya Kalisimbi yo mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com