Kamonyi: Gitifu w’akagari yambuye umuturage none umuturage arasaba kurenganurwa
Umuturage Witwa Seromba Petero Kalaveri, yishyuwe amafaranga anyujijwe ku munyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabugondo, amezi agiye kuba ane umuturage buri munsi yizezwa kwishyurwa amaso yaheze mu kirere.
Seromba Petero Kalaveri, utuye mu mudugudu wa Bihenga akagari ka Kabugondo mu murenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi arasaba ubuyobozi kumufasha bukamwishyuriza Gitifu Murenzi Francois uyobora akagari ka Kabugondo avuga ko ngo yamuririye amafaranga ibihumbi 30 yakiriye bamunyujijeho aho kuyamuha akaba amurerega.
Seromba, aganira n’intyoza.com yatangaje ko imvo n’imvano y’iki kibazo ari urubanza yagiranye n’umuturanyi rugakizwa k’ubwumvikane aho cyari ikibazo cy’ishyamba rye ryononwe. Uwamwononeye ibiti yasabwe kumwishyura ibihumbi 30 by’amanyarwanda ariko ngo ageze mu maboko ya Gitifu agahora amurerega amubwira ngo aramwishyura, ubundi ngo ejo none ngo amezi ane akaba agiye kwihirika atamuhaye utwe.
Seromba yagize ati:umuturanyi yagiye mu ishyamba ryanjye araryangiza, gitifu w’akagari musabye kuza gukemura ikibazo ngo bambarire ntiyaza, nyuma nibwo yabwiye ko anyohereza mubunzi, abunzi baradukiranuye yemwe baranahageze. Naje guca bugufi mu mafaranga ibihumbi 200 nasabaga bemeza ibihumbi 30 yemera kuyatanga ndetse yaranabikoze ariko kugeza n’uyu munsi ntayo ndabona”.
Habimana Bonaventure, umuturanyi wa Seromba ari nawe nyiri ukonona ibiti akaba ari nawe wahaye amafaranga Gitifu ngo yishyure uwo bari bafitanye ikibazo, yatangarije intyoza.com ko ikibazo yarafite yakirangije ndetse ko ibisigaye byabazwa ubuyobozi kuko ngo we yishyuye ndetse agasinyirwa ko ikibazo akirangije.
Habimana agira ati:” Igihe nahawe cyo kwishyura cyahuriranye n’iminsi batari bakoze, mu kindi cyumweru mbajije abunzi bambwira ko ngomba kuyaha Gitifu, ayambere nayatanze tariki 18 Nyakanga 2016 asigaye nayatanze tariki ya mbere Kanama 2016 bansinyira ko bayakiriye, ndumva rero njye nta kibazo ngifitanye n’umuturanyi.
Ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyajyaga gushaka uyu muyobozi ku biro by’akagari ntabwo yabashije kuboneka kuko ibiro byari bifunze, nyuma umwe mu bayobozi b’akarere yabwiye intyoza.com ko bishoboka ko uyu muyobozi yagiye muri gahunda z’akazi k’umurenge mu gutangiza ukwezi kw’itangamimerere.
Udahemuka Aimable umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, k’umurongo wa telefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ko iki kibazo cy’umuturage wambuwe n’umuyobozi w’akagari atari akizi; ko nakibona azafata umwanzuro amaze no kubona ibihamya by’uko uyu muyobozi yambuye umuturage.
Udahemuka yagize ati:”Nabanza nkakibona nkagifataho umwanzuro nk’umuyobozi, kuko urumva atakinsobanuriye ngo anyereke n’izo mpapuro; nazinyereka uwo muyobozi tuzamushakira umwanzuro wo kwambura abaturage”.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com