Ikipe ya Rayon Sports iragirwa inama yo kujya i Nyagisenyi yikandagira
Mu mukino w’umupira w’amaguru ugomba guhuza Rayon Sports FC n’Amagaju kuri iki cyumweru, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ngo nta kabuza biteguye kudatuma ikipe ya Rayon Sport FC ikomeza kwigamba kudatsindwa no kutinjizwa igitego.
Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yatangarije intyoza.com ko umukino ikipe y’Akarere ka Nyamagabe ayoboye yiteguye kubuza amanota atatu ikipe ya Rayon Sports no guca agahigo kananiye abandi ku mukino bafitanye nayo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2016.
Meya Mugisha agira ati:” Twiteguye kudatuma ikipe ya Rayon Sports ikura amanota atatu hano i Nyagisenyi ku kibuga dukiniraho, si uwambere twaba tuyitesheje amanota kandi agahigo ko kuvuga ko imaze iminsi itinjizwa igitego tuzagakuriraho hano”.
Mugisha Philbert, akomeza atangaza ko ikipe y’Amagaju nk’ikipe y’akarere ka Nyamagabe kugeza ubu nta kibazo na kimwe ifite byaba mu guhembwa kw’abakinnyi, byaba no mubindi bibagenerwa ngo nta kibazo kandi ngo n’imyitozo bamaze iminsi bakora ibemerera gutsinda.
Hakizimana Arbert, umuturage wa Nyamagabe yatangarije intyoza.com ko nk’abaturage biteguye kujya inyuma y’ikipe yabo ko kandi Rayon Sports itazabacikira ku kibuga cyabo.
Nshimiyimana Jean de Dieu, umuturage wo mu karere ka Nyamagabe akaba anakora akazi ko gufotora ndetse n’ubudije mu mujyi wa Nyamagabe (bamwe baba bari ku byuma batanga umuziki) yabwiye intyoza.com ko ku ruhande rwabo nk’abaturage babona ikipe ya Rayon Sports ngo itazabacika.
Yagize ati:” ku ruhande rw’abaturage, Rayon ntabwo yaducika nta nubwo bibaho. Nubwo umufana ashobora kuvuga ibyiwe kuko atariwe uzabikora, ariko ni ukuvuga ngo ino aha i Nyamagabe duhora twiteguye nta kabuza tugomba kuyitsinda uko byagenda kose, ibi ndabivuga nshingiye ku myitozo mbona abakinnyi bacu bakora”.
Hakizimana yagize ati:” Rayon Sports si ubwambere twaba tuyitsinze, twakinnye nayo tuyikuraho amanota atatu kandi n’ubu twiteguye kutayemerara kuvuga ko igomba gukomeza itsinda gusa cyangwa kumva ko itagomba kwinjizwa igitego”.
Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamagabe baganiriye n’intyoza.com bahamya ko bari inyuma y’ikipe yabo ko kandi atari inshuro ya mbere ikipe yabo yaba ikuyeho agahigo kananiye andi makipe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com