Abatwara ibinyabiziga baributswa guhagarara igihe bahagaritswe n’inzego zibishinzwe
Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kujya bahagarara igihe cyose bahagaritswe n’Ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda cyangwa izindi nzego zibifitiye ububasha.
Ubu butumwa butanzwe kubera ko hari abanga guhagaraga babitewe n’uko bishe amwe mu mategeko y’umuhanda cyangwa kubera ko badafite ibyangombwa bisabwa umuntu utwaye ikinyabiziga.
Urugero rwa hafi ni urwo ku itariki 6 Ukuboza 2016; aho mu Mujyi w’akarere ka Huye Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahagaritse imodoka y’Ivatiri ifite nimero ziyiranga RAB 351 A; hanyuma aho guhagarara; uwari uyitwaye witwa Kiza Fred yongera umuvuduko agamije kugira ngo we n’uwo bari kumwe witwa Ndahinyuka Patrick bacike Polisi.
Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko ubwo Kiza yangaga guhagarika imodoka yari atwaye; ahubwo agakomeza, Polisi yaramukurikiye, maze kubera igihunga agakora impanuka yabaviriyemo gukomereka byoroheje; bakaba barahise bajyanwa kwa muganga.
Yongeyeho ko nyuma yo gukora impanuka byagaragaye ko nta byangombwa Kiza yari afite birimo Uruhushya rwo gutwara imodoka, Icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka, Ubwishingizi bwayo ndetse n’icyangombwa cyayo.
CIP Kabanda yagize ati:”Icyo abatwara ibinyabiziga bagomba kumenya n’uko Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritabahagarikira gusa amakosa; ahubwo rishinzwe kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirijwe; hagamijwe kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rukorwe mu mutekano usesuye”.
Yagize kandi ati:” Hari impamvu nyinshi zituma abapolisi bakora muri iri Shami bahagarika umuntu utwaye ikinyabiziga. Ashobora kumuhagarika kugira ngo amumenyeshe amabwiriza yerekeye impinduka mu mikoreshereze y’imihanda ari kwerekezamo. Iyo inzego zibishinzwe ziguhagaritse ntuhagarare zigucyekaho ibirenze ibyo ziguhagarikiye; zikaba hagati aho zigomba gukurikira uwarenze kuri ayo mabwiriza kugeza zigufashe”.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yakomeje ubutumwa bwe asaba abakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hiridwe impanuka za hato na hato zihitana ndetse zigakomeretsa abatari bake.
Yibukije abatwara ibinyabiziga kubitwara ku muvuduko wemewe, kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku (mu) muhanda, kwirinda gukoresha telefone, kutarangara no kutabitwara basinze cyangwa bananiwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com