Umukobwa bikekwa ko ariwe ufite ibiro byinshi ku Isi agiye kubagwa
Umukobwa w’umunyamisiri ufite ibiro 500 aho bikekwa ko ariwe muntu wa mbere waba ufite ibiro byinshi ku Isi kubeza ubu, agiye kujyanwa mu gihugu cy’Ubuhinde kubagwa.
Umukobwa witwa Eman Ahmed Abd El Aty ufite imyaka 36 y’amavuko, mu minsi ya vuba agiye kujyanwa mu buhinde mu rwego rwo kugabanyirizwa umubyibuho afite. Indege izamutwara yakodeshejwe mu mujyi wa Mumbai, muganga Muffazal Lakdawala agomba kumubaga.
Ibiro by’uhagarariye Ubuhinde i Cairo byari byanze guha uruhushya uyu mukobwa rwo kujya muri iki gihugu cy’Ubuhinde ngo kubera ko ubwe atashoboraga kwigerera kuri ibyo biro by’uhagarariye ubuhinde i Cairo.
Nyuma y’uko umuganga wo mu mujyi wa Mumbai yandikiye urwandiko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuhinde abinyujije ku rubuga rwa Twitter, igisubizo ubu ngo cyarabonetse bityo uyu mukobwa akaba agomba kurira rutemikirere agasanga umuganga ugomba kumubaga kugira ngo amufashe kugabanya uyu mubyibuho.
Umuryango w’uyu mukobwa Abd El Aty, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga ngo mu gihe cy’imyaka igera kuri 25 muri 36 amaze ku Isi ngo ntabwo yari bwigere ava munzu.
Uburemere cyangwa ibiro uyu mukobwa afite bibaye uko bivugwa aribyo koko, azaba ariwe muntu wa mbere ku Isi ukiriho ufite ibiro byinshi. Uwari ufite agahigo ko kugira ibiro byinshi aho yanashyizwe muri cya gitabo cyandikwamo abanyaduhigo ku Isi (World Guinness Book of Records) yitwa Pauline Potterraia aho mu mwaka wa 2010 yari afite ibiro 292.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com