Icyamamare Celine Dion cyateye utwatsi ibyo kuririmbira Donald Trump mu irahira
Umuhanzi kazi w’icyamamare mumuziki, Celine Dion yahakaniye perezida wa Amerika Donald Trump watowe ko k’umunsi w’irahira rye nta mwanya wo kuririmba yamubonera.
Celine Dion w’imyaka 48 y’amavuko, ni umuhanzi kazi wamenyekanye cyane ndetse akundwa n’abatari bake kuri iyi si ya rurema, uyu muhanzi kazi yamaze gutera ishoti ibyo kuririmba mu birori by’irahira ry’umukuru w’Igihugu cya Amerika watowe ariwe Donald Trump.
Ibirori uyu muhanzi kazi Celine Dion yanze kujya kuririmbamo, biteganijwe umwaka utaha wa 2017 mu kwezi kwa gashyantare tariki ya 28.
Kuba Celine Dion yanze ibyo kujya kuririmba muri ibi birori, yatangarije ko atabiterwa no kuba adashyigikiye uyu mukuru w’Igihugu Donald Trump nkuko ngo benshi bakomeje kujya babivuga.
Celine Dion, atangaza ko kwanga ubu butumire bwo kuririmba muri uyu muhango ukomeye yabitewe nuko hari ibindi bitaramo yatumiwemo mbere yuko abona ubutumire bwa Perezida Donald Trump.
Umuririmbyi kazi w’igihangange Celine Dion, nyuma yo gutera utwatsi ubu butumire bwo kuririmba muri ibi birori by’irahira rya Trump, yiyongereye kubandi bahanzi bazwi cyane bamaze kwanga ubu butumire bwa Trump barimo; Justin Timberlake, Bruno Mars, John Legend, Elton John, n’abandi batandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com