Muhanga: Mayor ahamya ko nta ruhare afite mu gukingira ikibaba abateza urusaku mukabari
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko nta ruhare na ruto afite mu gukingira ikibaba abacuruzi bivugwa ko urusaku rw’umuziki uva mutubari twabo rubangamiye abaturage.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, umuyobozi w’Akarere Uwamariya Beatrice yatangaje ko abavuga ko yaba akingira ikibaba abateza urusaku ko ibyo bavuga atari byo nabusa.
Mayor Beatrice agira ati:”Ndumva icyo tuza kukivuganaho na Polise ikaza gukora igenzura ry’ibyo bintu hanyuma bigasubizwa mu murongo nkuko byahoze, kuko byigeze kubaho birakosoka. Ngira ngo hari n’amategeko ahana abantu basakuriza abandi, ahasigaye ni ugutegereza igenzura tukareba ko byubahirizwa. Ntabwo rero ari Kampani ya mayor hariya, ngira ngo ari n’iye niwe wakurikiza amategeko mbere kugira ngo bimworohere gutuma abandi bayashyira mubikorwa”.
Uwamariya Beatrice, kuri iki kibazo yasabye abanyamakuru gufasha ubuyobozi kubona amakuru y’utubari cyangwa Hotel aho basakuriza abantu, yijeje kandi ko ikibazo kigiye gukurikiranwa hagafatwa ingamba.
Umwe mubashyirwa mu majwi mu gusakuriza abantu ufite akabari munsi y’ahari kubakwa gare, ubwo intyoza.com yajyaga ku mureba aho akorera ngo agire icyo abivugaho ntabwo yari ku kazi. Umwe mubakozi be utifuje ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko nta kwihanangirizwa n’ubuyobozi bari babona, ko batarakira urwandiko rubabwira ko bateza urusaku, ndetse kuri we ngo babona ntawe babangamiye kuko nta muturage uraza kubiyama.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com